Impinduka zatangiye kugaragara! Ubuzima bwa Clotilide mu Buhinde

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kuva mu Rwanda akerekeza mu gihugu cy’u Buhinde kwivuza Kanseri yabonywe mu misokoro ye, Ufitinema Clotilide wakiniye ikipe y’Igihugu, Amavubi y’Abagore, yatangiye kubona impinduka mu gito ahamaze.

Tariki ya 8 Ukwakira 2024, ni bwo uyu wahoze akinira Amavubi y’Abagore, yerekeje mu gihugu cy’u Buhinde agiye kwivuza Kanseri yabonetse mu misokoro ye, cyane ko iki gihugu kizwiho ubuvuzi buteye imbere mu kuvura indwara zitandukanye.

Nyuma y’icyumwe kimwe gusa, Ufitinema Clotilide wagiye kwivuza biciye mu bufatanye bwa Minisiteri ya Siporo, Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, Ferwafa ndetse na Minisiteri y’Ubuzima, yavuze ko muri we yumva hari impinduka mu mubiri we n’ubwo akiri kwivuza.

Aganira na B&B Kigali FM, Ufitinema yagarutse ku buzima abayemo ndetse asobanura uko yakiriwe neza n’abaganga yagiye agana bo muri iki gihugu. Yavuze uburyo serivisi z’aho arwariye, zigenda neza bidasanzwe.

Ati “Yego nahageze Amahoro. Igihugu cy’u Buhinde, ni igihugu gikomeye cyane. Gifite ubuvuzi buri hejuru, gifite serivisi nziza. Kuva nahagera banyitayeho bahereye ku munaniro. Bwaracyeye bamfata ibizami by’amaraso, bancisha mu byuma bitandukanye ngo barebe ko nta kindi kibazo mfite.”

Yakomeje agira ati “Buracya bamfata ikindi kizamini cy’umusokoro kugira ngo barebe koko niba ari ho Kanseri iri. Basanze ari byo koko mfite Kanseri. Icyakurikiye ni ugutangira kunkurikirana.”

Yakomeje avuga nyuma yo gutangira kuvugwa no kwitabwaho n’abaganga, ubu yumva impinduka mu mubiri we bitameze nk’uko byahoze. Yavuze ko abaganga bamwijeje ko azakira neza kuko yagize amahirwe yo gutangira kwivuza kare iyi Kanseri arwaye itarafata indi ntera.

Clotilide azamara amezi hagati y’atandatu n’umunani muri iki gihugu avurwa. Ntiyagiye wenyine ahubwo yajyanye n’umurwaza wari unasanzwe ari inshuti ye ya hafi.

Uyu mukobwa w’imyaka 26, avuga ko yizeye kuzakira neza akurikije ibyo yabwiwe n’abaganga bo muri CHUK babanje kumukirana ndetse kandi n’abari kumuvura aho ari bamwijeje ko azakira kandi neza.

- Advertisement -

Nta wabura gushima Leta y’u Rwanda kuri byinshi. Iyi ni yo nteruro iri mu kanwa ke. Yashimiye buri umwe wagize uruhare ngo abashe kubona ubushobozi bwasagabwa ngo abashe kujya kwivuza. Yashimiye byimazeyo Leta y’u Rwanda yabashije kumufasha akabona uko ajya kwivuza.

Mbere yo kugira ibibazo by’ubu burwayi, yakiniye amakipe arimo Mutunda WFC, Bugesera WFC n’ikipe y’Igihugu y’Abagore.

Mu kwezi kwa Nzeri 2024 ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko Ufitinema Clotilide afite uburwayi bwa Kanseri, kandi agomba kujya kwivuza mu gihugu cy’u Buhinde. Ni nyuma yo kubanza kwivuriza mu Rwanda ariko akoherezwa mu Buhinde nk’igihugu kizwiho ubuhanga mu kuvura ubu burwayi.

Iyi kanseri yabonywe mu misokoro ya Ufitinema. Yahise yoherezwa kwivuriza ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, maze na ho bamuhuza na Dr wamufasha mu gihugu cy’u Buhinde. Uzamuvura, yamubwiye ko bisaba ko azishyura miliyoni 5 Frw, maze imisokoro irimo iyo kanseri igakurwamo hagashyirwamo indi.

Clotilide (uri ibumoso) ubwo yari agiye kwivuza mu Buhinde
Avuga ko yagezeyo Amahoro
Yakiniye Amavubi y’abato

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *