Ingamba zo guhangana na Marburg zageze mu nsengero n’imisigiti

MURERWA DIANE MURERWA DIANE

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwashyizeho amabwiriza akarishye agamije guhangana n’icyorezo cya Marburg mu nsengero n’imisigiti.

Ni amabwiriza avuga ko ku nsengero n’imisigiti hagomba gushyirwa uburyo bwo gukaraba intoki hifashishijwe amazi n’isabune cyangwa umuti wabugenewe no gupima umuriro abantu bose.

Mu ngamba zigomba kubahirizwa harimo no gukangurira abayoboke kwirinda icyorezo cya Marburg.

Gutanga ifunguro ryera no guhazwa bigomba gukorwa mu buryo butuma abantu batagira ibyago byo kwandura Marburg.

Insengero n’imisigiti byasabwe kandi gukangurira abayoboke kwirinda kwegerana n’abantu bagaragayeho ibimenyetso cyangwa kwegera umubiri w’uwo yahitanye.

RGB yavuze ko kizira gukorera imihango yo gusezera ku witabye Imana mu nsengero no mu misigiti.

Yibukije abantu ko bakwiriye kwirinda kwegera umubiri w’uwahitanywe Marburg cyangwa gutegura ikiriyo gihuza abantu ahabaye ibyago.

Minisiteri y’Ubuzima ku Cyumweru tariki 06 Ukwakira 2024, yagaragaje ko abantu batatu bakize icyorezo cya Marburg, bituma abamaze gukira bose hamwe baba abantu umunani.

Abantu 49 ni bo bamaze kumenyekana ko banduye icyorezo cya Marburg mu Rwanda, barimo 12 bapfuye, 29 barimo kuvurwa n’abantu umunani bakize.

- Advertisement -

Nta muntu wishwe n’iki cyorezo cya Marburg ku Cyumweru tariki 06 Ukwakira 2024, nk’uko raporo ya Minisiteri y’Ubuzima ibigaragaza.

Minisiteri y’Ubuzima iri gukingira abantu indwara ya Marburg, ikaba yahereye ku bakozi bo kwa muganga n’abagiye bahura n’abarwayi.

Urukingo ruri gutangwa mu Rwanda rwitwa Sabin vaccine rwakozwe n’Ikigo cyitwa Sabin Vaccine Institute, cy’i Washington, D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubu hakaba haraje haraje doze 700 ariko byitezweho ziziyongeraho izindi mu minsi iri imbere.

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko ibimaze gukorwa byose bitanga icyizere ko iyi ndwara izarandurwa burundu kandi vuba, gusa agasaba abantu kwirinda ibihuha.

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *