Izuba rigiye kurasa muri Kiyovu Sports

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’uruhuri rw’ibibazo yahuye na byo, ubu mu kipe ya Kiyovu Sports imiryango y’ibisubizo yatangiye gufunguka.

Ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye uyu mwaka w’imikino 2024-25, iri mu bibazo birimo ibihano byo kutagura abakinnyi yafatiwe na FIFA nyuma y’abayireze kubirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ikirenze kuri ibi kandi, ibi bibazo byagize ingaruka mbi kuri iyi kipe kuko ku manota 12 imaze gukinira, ifitemo atatu gusa yakuye kuri AS Kigali.

Gusa nyuma y’ibyo bibazo byose, Abanyamuryango ba yo bafatanyije na Komite Nyobozi y’ikipe, bakomeje gushaka ibisubizo hirya no hino.

Bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko izuba rigiye kwaka muri iyi kipe, ni uko yatangiye kubona abafatanyabikorwa.

Ku ikubitiro, Kiyovu Sports yagiranye amasezerano y’ubufatanye na Gorillas Coffee y’umwaka umwe ushobora kongerwa. Ni amasezerano afite agaciro k’ibihumbi 50$ (angana na miliyoni 67 Frw).

Igice cya Mbere cy’aya mafaranga, cyahise gihabwa iyi kipe. Amafaranga yahawe ku ikibitiro angana na miliyoni 20 Frw.

Nyuma yo kuba bitameze neza mu kibuga, Urucaca rwatangiye inzira y’ibiganiro na bamwe mu bahoze bayikinira umwaka ushize 2023-24 n’uwawubanjirije 2022-23 kuko bo nta miziro ya FIFA bafite.

Mu bari kuganirizwa kandi ibiganiro bigeze aheza, ni Riyad Nordien ukomoka muri Afurika y’Epfo, Mugenzi Cédric, Mosengo Tansele, Niyonkuru Ramadhan ndetse n’umunyezamu, Ishimwe Patrick.

- Advertisement -

Gusa kugira ngo aba bakinnyi bagaruke, byibura birasaba Kiyovu Sports kubatangaho angana na miliyoni 15 Frw kuko bamwe muri bo yari ibafitiye imishahara itabahaye. Gusa amakuru ava imbere muri iyi kipe avuga ko ibisubizo byo kubona aya mafaranga biri kuboneka ku buryo mu gihe cya vuba baba bari mu kazi k’iyi kipe.

Urucaca ruzakina na Marines FC ejo Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Umuganda mu mukino w’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona.

N’ubwo yatangiriye mu bibazo byinshi ariko ibisubizo byatangiye kuboneka
Tansele ategerejwe i Kigali
Riyad agiye kugaruka i Kigali
Gorillas Coffee ni umufatanyabikorwa mushya wa Kiyovu Sports
Mugenzi Cédric mu nzira zigaruka muri Kiyovu Sports

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *