Perezida Kagame ntazajya i Burundi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Perezida Paul Kagame ntabwo azitabira inama ya 23 ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bahuriye mu muryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) izabera mu Burundi nkuko byari byatangajwe ku mbuga Nkoranyambaga.

Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto  yamanitswe ku mihanda yo mu Burundi, aha ikaze Perezida Paul Kagame muri iki gihugu nk’umwe mu bazitabira inama ya COMESA iteganyijwe ku wa 31 Ukwakira 2024.

Icyakora, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ari ikimenyetso Abarundi bakoze mu kumuha ikaze muri iyo nama gusa atakwemeza ko atazayitabira.

Ati “Yakiriwe nk’umwe mu bakuru b’ibihugu bya COMESA kimwe n’abandi bakuru b’ibihugu. Ashobora kwitabira iyi nama cyangwa se ntajyeyo. URwanda rushobora guhagararirwa na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Prudence Sebahizi.”

Amb Nduhungirehe avuga ko nubwo u Rwanda rwaba ruhagarariwe muri iyi nama izabera mu Burundi, ari intambwe nayo yakwishimirwa.

Iyi nama ya COMESA izahuriza hamwe ibihugu 21 bigize uyu muryango , baganire ku mikorere y’uyu muryango nuko amahirwe ahari mu by’ubukungu yabyazwa umusaruro.

Umubano hagati y’u Rwanda n’Uburundi umaze igihe urimo igitotsi . U Burundi bwafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yayo n’u Rwanda kuva muri Mutarama uyu mwaka.

Perezida Kagame aheruka mu Burundi kuwa 4 Gashyantare 2023 aho yari yitabiriye inama  yahuje Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yari igamije  kwiga ku mutekano muke urangwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

U Burundi bushinja u Rwanda kugira uruhare mu bitero byagabwe muri icyo gihugu bigabwe n’umurwe wa RED Tabara. Ni ibintu u Rwanda ruhakana.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW