Kajugujugu ya FARDC yisenuye ku butaka ihitana abari bayirimo

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Kajugujugu ya FARDC yahiye irakongoka

Amakuru aravuga ko indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa kajugujugu y’ingabo za Congo, FARDC yisenuye ku butaka kubera ibibazo tekinike ihitana abantu bari bayirimo.

Urubuga rwa Internet www.acp.cd rwo muri Congo ruvuga ko Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, Gen Fae Ngama yemeje ko abantu batatu bari muri iriya kajugujugu bose bapfuye.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa gatatu tariki 30 Ukwakira, 2024. Amashusho agaragaza iyi ndege ya kajugujugu ishya igurumana, abaturage basakuza bavuga ko hahiriyemo abantu.

Kajugujugu ya FARDC yakoreye impanuka ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Ndolo i Kinshasa.

Mbere byari byemejwe ko umuntu umwe ari we wasize ubuzima muri iyi mpanuka, ariko nyuma abanda babiri bari muri iriya ndege bapfuye bageze kwa muganga ku bitaro byitwa Limeté.

Iyi ndege yakoze impanuka hashize akanya gato abakanishi bamaze kuyikora, ikaba yari mu kirere bagenzura ko yakize.

Iyi ndege kuyizimya ntibyashobotse

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *