Kamonyi: Uwashatse gutema Polisi yarashwe arapfa

Nshimiyumukiza Elias w’imyaka 22 y’amavuko washinjwaga guhungabanya Umutekano w’abaturage, yashatse kurwanya Polisi iramurasa.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngamba mu Karere Karere ka Kamonyi buvuga ko iraswa rya Nshimiyumukiza ryabereye mu gishanga cya Kagina giherereye mu Murenge wa Runda gihingwamo ibisheke ahita apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Munyakazi Epimaque yabwiye UMUSEKE ko uyu nyakwigendera yarashwe ubwo hakorwaga operasiyo yo gufata abantu bakekwaho guhungabanya umutekano w’abaturage.

Ati “Uyu yashatse gutema Umupolisi wari Umufashe amurasa yitabara.”

Munyakazi yavuze ko nubwo iyo operasiyo yabareye mu Murenge wa Runda, ariko uwarashwe akomoka mu Mudugudu wa Musenyi, Akagari ka Kabuga mu Murenge wa Ngamba.

Gitifu Munyakazi avuga ko umurambo wa Nshimiyumukiza wajyanywe mu Bitaro bya Remera Rukoma gusuzumwa.

Hashize iminsi mikeya mu Mirenge imwe yo muri aka Karere ka Kamonyi hacicikana amakuru y’insoresore zitwaza imihoro zigahungabanya Umutekano w’abaturage zibambura utwabo.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Kamonyi.