Karongi: Umwarimukazi yakoze mu nganzo asingiza Imana

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Uwiduhaye Micheline asanzwe ari umurezi

Uwiduhaye Micheline, umwarimukazi kuri G.S Kibirizi mu Karere ka Karongi yakoze mu nganzo ashyira hanze indirimbo yise ‘Himbaza’ yitsa ku mirimo n’ibitangaza Imana ikorera abantu n’itorero muri rusange.

Ni indirimbo ya Kabiri yashyize hanze kuri uyu wa 05 Ukwakira 2024 , nyuma y’iyo yise, Ngomororera imaze imyaka ibiri.

Himbaza irimo ubutumwa bukangurira abantu kujya bibuka gushimira Imana kubyo yabakoreye ndetse bakanayihimbaza.

Hari aho agira ati “ Mutima wanjye, himbaza Uwiteka mwabindimo byose mwe, mu himbaze izina rye ryera. Byabihe by’umwijima unaniwe uremerewe, ubabaye ushavuye, yohereje ukuboko agukura mu mwijima, akuruhura imitwaro yose wari wikoreye, aguhanagura amarira akuruhura umutima.”

Akomeza agira ati:” Mutima wanjye himbaza Uwiteka nti wibagirwe ibyiza yakugiriye byose, Nikenshi yandwaniriye, iyataba we mba ndihe?  Naripfuye buheriheri”.

Avuga ko ajya kwandika iyi ndirimbo byaturutse ku mashimwe yari afite muri we, bityo agahitamo gukangurira n’abandi gushima.

Ati “Burya abatuye Isi bose, bafite amashimwe ariko abibuka gutobora ni bake, rero ndabasaba kutajya bayagumana mu mitima yabo kuko Imana iba ikeneye kumva dushima.”

Avuga ko nyuma yo gukora iyi ndirimbo, yitegura gushyira hanze izindi zikubiyemo ubutumwa bwa buri wese ngo na cyane ko Isi ikeneye ijambo ry’Imana cyane.

Uwiduhaye asanzwe yigisha abantu gucuranga gitari akoresheje umuyoboro wa Youtube akaba ari n’umurezi mu mashuri yisumbuye.

- Advertisement -

Kanda hano uyumve

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *