Kiyovu Sports yabonye umufatanyabikorwa uzayiha Miliyoni 60 Frw

Ikipe ya Kiyovu Sport yabonye umufatanyabikorwa mushya ari we ‘ Rwanda Famers Coffee Company( RFCC) itunganya ikawa , Gorrila’s Coffe, aho  bagiranye amasezerano ya Miliyoni 60 Frw.

Gorrila’s Coffe, yateye  inkunga Kiyovu Sports mu gihe cy’umwaka umwe aho izatanga amafaranga angana na Miliyoni 60 Frw maze  iyi kipe mu myambaro yayo izakoresha muri shampiyona 2024-2025 , izambara ikirango cya Gorrila’s Coffe.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2024, Visi Perezida wa Kiyovu Sports,Mbarushimana Ally, yavuze ko bishimiye ko babonye umufatanyabikorwa uzabafasha gukemura bimwe mu bibazo bari bafite by’amikoro.

Yagize ati “ Ubu bufatanye twabwakiriye neza, kubera ko nta muntu ushobora kumufasha igihe cyose mu rugamba waba urimo cyangwa mu kibazo cyose ukabona ukubwiye  muri kumwe ngo ubyange ahubwo  urabyishimira. Rero nka Kiyovu Sports twakiriye ubufatanye na Gorrila Coffe. Cyane ko mu bibazo twari dufite byarimo amikoro kandi bakaba baje kudufasha mu mikoro.”

Visi Perezida wa Kiyovu  yavuze ko mu masezerano bagiranye na Gorrila Coffee, ari ukumenyekanisha iki gihingwa nibura 50% ndetse ko bizeye no kurenza.

Yongeyeho ko abafana n’abakunzi ba Kiyovu Sports badakwiye kurekera kuyifasha kuko ayo mafaranga  yonyine atahaza ikipe .

Ati “ Izo Miliyoni 60 Frw  ntizatunga ikipe kutirengagije ko hari n’umujyi wa kIgali, ibyo byose, nta muntu wo hanze waza kugufasha kubaka ikipe yawe, wowe nyir’ikipe cyangwa uyikunda nta kintu na gito wayikoreye. Ahubwo Abayovu aho bari muri rusange, barusheko kwegera ikipe. “

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Famers Coffee Company( RFCC), Donal Murphy, yatangaje ko muri ubu bufatanye abantu bazarushaho gukunda iyi kawa yo mu Rwanda.

Ati “ Twishimiye gukorana na Kiyovu Sport  . Umupira n’Ikawa, ni ibintu bibiri bikuznwe mu Rwanda.  Binyuze rero mu bufatanye ntabwo tuzashyigikira impano gusa zo mu Rwanda ahubwo tuzarushaho kumenyekanisha ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda ku bantu benshi kandi twishimiye ko turi bamwe mu bazabikora.”

- Advertisement -

Yongeyeho ko bajya gutekereza ikipe ya Kiyovu ari uko ari ikipe ifite amateka mu myaka yashize kandi ikaba ifite abakunzi bayo benshi.

Bamwe mu bagize Komite ya Kiyovu bari bari mu gikorwa cyo gutangiza ubufatanye
Kiyovu Sports igiye kujya yambara ku myenda Gorilla ‘s Coffe
Umuyobozi Mukuru wa Gorilla’s Coffee yatangaje ko yishimiye gukorana na Kiyovu Sports
Kiyovu Sports yahawe andi maboko
Abayobozi ku mpande zombi bateye agapira
Habayeho umwanya wa ‘Challenge’ ugamije kurushaho kwidagadura
Kiyovu igiye gukemura ibibazo by’amikoro kubera umufatanyabikorwa mushya

UMUSEKE.RW