Maj Gen (Rtd) Amb Mugambage yahererekanyije ububasha na Maj Gen Alex Kagame  

Major General (Rtd) Amb Frank Mugambage, wari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, yahererekanyije ububasha na Maj Gen Alex Kagame uherutse kumusimbura.

Ni igikorwa cyabaye  kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2024, ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura.

kitabiriwe n’abayobozi mu mashami atandukanye mu rwego rw’Inkeragutabara.

Maj Gen Alex Kagame yahawe izo nshingano nyuma y’uko yari aherutse gusoza inshingano nk’Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (Joint Task Force Commander) muri Mozambique.

Maj Gen Alex Kagame ni umwe mu basirikare bakuru bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu. Yinjiye mu gisirikare mu 1987.

Yayoboye diviziyo nyinshi zitandukanye n’izindi nzego za gisirikare. Zimwe muri zo harimo ko muri Gashyantare 2016 yagizwe Umuyobozi w’Ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru.

Yayoboye kandi Diviziyo ya Gatatu mu Gisirikare cy’u Rwanda [Mu Burengerazuba bw’Igihugu] gusa mbere yaho yayoboye n’iya Kabiri [Mu Majyaruguru] ndetse n’iya Kane [Mu Majyepfo] mu bihe bitandukanye.

Uyu muhango Witabiriwe n’abayobozi mu mashami atandukanye mu rwego rw’Inkeragutabara

UMUSEKE.RW