Muhanga: REG yasobanuye impamvu yatumye abaturage bamburwa ‘Transfo’

Umuyobozi w’Ishami ry’Ikigo gishinzwe ingufu  (REG) mu Karere ka Muhanga, Mukaseti Rosine, avuga ko aba baturage bambuwe ‘Transfo’ kubera ko batayikoreshaga uko bikwiye.

Ibi Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ingufu mu Karere ka Muhanga Mukaseti Rosine, yabivuze ahereye ku Nkuru abatuye mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya mbere, mu Kagari ka Gahogo ho mu Murenge wa Nyamabuye, bagaragaje, bavuga ko bambuwe Transfo biguriye igahabwa Umushoramari.

Mukaseti avuga ko yabwiye ko kuva aba baturage bahabwa iki gikorwaremezo, barigeze bakibyaza Umusaruro nkuko bikwiye.

Uyu muyobozi avuga ko bakoreshaga kimwe cya kabiri  cy’umuriro Transfo ibaha undi wose bakawupfusha ubusa.

Ati “Transfo twabambuye ntabwo ari iyabo ahubwo ko ari  igikorwaremezo cya REG uha uwo ishatse  ikacyambura uwananiwe kukibyaza umusaruro.”

Avuga ko bafashe iki cyemezo bamaze kugenzura ko abayihawe batayikoresha nkuko ubunini bwayo bungana.

Ati “Yahagiye batubwira ko abatuye mu Mujyi  bakoresha umuriro mwinshi, ariko Ubunini bwa Transfo n’abayikoresha nta hantu buhuriye ahubwo ni igihombo ku kigo.”

Mukaseti avuga ko bongeye kubaha ihwanye n’ubushobozi bafite, yongeyeho  ko ibyo abaturage bavuga ko iyo bahawe idafite ingufu ari ukubeshya kubera ko nta muturage wigeze abura Umuriro kuva iyi transfo ikuwe muri ako gace.

Uyobora ishami rya REG mu karere ka Muhanga avuga ko ubu bamaze kuyiha Undi mushoramari uyikeneye kandi uzayibyaza umusaruro uko bikwiye.

- Advertisement -

Kuri iki Cyumweru dutegura inkuru yabanjirije iyi, Ubuyobozi bwa REG ndetse n’ubw’Akarere ka Muhanga, ntabwo bwigeze busubiza ibibazo abaturage bibazaga batakamba ko bambuwe Transfo kubw’amaherere nkuko babibwiye UMUSEKE.

Muhanga: REG yabambuye “Transfo” ibacanira iyiha umukire

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga