Munyangaju Aurore Mimosa yagizwe Ambasaderi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Aurore Mimosa Munyangaju, wabaye Minisitiri wa Siporo, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Luxembourg

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2024, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagize Aurore Mimosa Munyangaju, wabaye Minisitiri wa Siporo, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Luxembourg. 

Mimosa Munyangaju yabaye Minisitiri wa Siporo kuva mu Ugushyingo 2019 kugeza muri Kanama 2024, aza gusimburwa na Nyirishema Richard watangiranye na Guverinoma nshya.

Munyangaju afite impamyabumenyi ya Master’s Degree mu bijyanye n’imicungire y’imishinga [Project Management] yakuye muri kaminuza yitwa Maastricht School of Management mu Buholandi.

Yabaye umuyobozi mu kigo cy’Ubwishingizi cya SONARWA Life, akaba yaranakoze muri COOPEDU nk’umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi mu mirimo itandukanye yakoze mbere.

Mu bandi bashyizwe mu myanya harimo Uwase Patricie, wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Rwanda Cooperation Initiative (RCI).

Undi wahawe umwanya n’iyi nama y’Abaminisitiri ni Ulrich Kayinamura wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Agaciro Development Fund.

Kayinamura yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri BK Capital, akaba afite ubunararibonye mu bijyanye n’ishoramari bw’imyaka irenga 15.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *