Musanze: Abiyitaga ‘ Ibikomerezwa’ bagasiragiza abaturage mu nkiko bahagurukiwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwatangaje ko bwahagurukiye  abitwaza ko bafite imirimo ikomeye , kuba baziranye n’abakomeye cyangwa ari abanyamafaranga, bagasiragiza abaturage mu gihe bagiye mu nkiko.

Iki ni kimwe mu bibazo byagaragarijwe muri gahunda yihariye y’Inteko y’abaturage yashyizweho, aho abayobozi bamanuka bakajya mu Mirenge kwegera abaturage bakabatega amatwi ku bibazo byabo bakabishakira umurongo, ndetse ibyinshi bakahava babikemuye.

Bamwe mu baturage bakemuriwe ibibazo by’ababahozaga mu nkiko baranze kwishyurwa ibyabo bari barariganyijwe n’abiyita ko bavuga rikijyana bitewe n’ibyo bakora cyangwa amafaranga batunze.

Bavuga ko bashimishijwe cyane n’uburyo ubuyobozi bwabakemuriye ibibazo byabo batitaye ku byo ababahemukiye bitwaza, bakaba baruhutse gusiragira mu manza.

Niyonzima Emmanuel yagize ati” Hategekimana yari yarambuye Mukecuru amafaranga yari yaragurishije ubutaka afata menshi, umukecuru amuha make kandi ariwe wari ufite ubuso bunini, amufatirana kuko atazi gusoma no kwandika arayamwiba. Twaramuregaga akanga kwitaba,yitwaje akazi gamomeye akora, akavuga ngo amafaranga afite ntamwemerera kwirirwa yiruka”

Yakomeje agira ati “Ariko ubuyobozi buramuhamagaje ku ngufu araza bamubajije arya indimi bamufunze ahita ayishyura ibihumbi birenga 800 byose kandi twe twamwakaga macye kuko tutari tuzi kubibara neza tukamwaka ibihumbi 500, none batubariye neza dusanga asaga ibihumbi 800, twishimye rwose bakomeze baturenganure abigize ibikomerezwa babahane”

Tuyizere Innocent nawe ati”  Iyo abayobozi batwegereye bakadutega amatwi biturinda gusiragira kuko dutakaza byinshi. Hari abantu bakoresha agatuza n’amafaranga, bakarenganya abaturage. Dufite Igihugu kigendera ku mategeko.”

Umujyanama mu by’amategeko mu Karere ka Musanze, Uwiragiye Marie Girbelte, yibutsa abaturage ko nta muntu uri hejuru y’amategeko wakwitwaza icyo aricyo ngo apfukirane uburenganzira bwabo, abasaba ko mu gihe bahuye n’ibyo bibazo bakwiye kujya begera ubuyobozi bukabafasha.

Yagize ati”Ubundi ntago byagakwiye ko hari umuturage usuzugura undi kuko bose barangana. Kuba hakiriho iyi myumvire uko byagenda kose bigomba guhinduka  kuko nta wuri hejuru y’amategeko , ibi bitwereka ko hakiri ibindi bibazo ku buryo abayobozi bakomeje kwegera abaturage byose byabonerwa umuti urambye, kuko nta wukwiye gupfukiranwa, umuntu nagutera ubwoba ukwiye kugaragaza ibyo bibazo atitaye kuri ayo majwi yumva kigakemurwa”

- Advertisement -

Akarere ka Musanze kashyize imbaraga muri gahunda yo kwegera abaturage mu buryo bwihariye, babasanga mu Mirenge yabo kugira ngo abe ariho hakemurirwa ibibazo byabo, babarinda gusiragira mu manza kuko batakaza byinshi n’umwanya wo gukora ngo biteze imbere.

Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari mu Karere ka Musanze byagaragaye ko umuhigo wo kurangiza imanza ariwo wabaye uwanyuma, aho weshejwe ku gigero kiri hejuru ya 50%, ariyo mpamvu bashyize imbaraga mu gukemura ibi bibazo kugira ngo abaturage babone ubutabera bwuzuye.

Umukecuru wari warahugujwe amafaranga yahawe ubutabera

NYIRANDUKUBWIMANA JEANVIERE

UMUSEKE.RW/MUSANZE