Muvunyi yateguje Abayovu kubababaza

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Uwahoze ayobora Rayon Sports, Muvunyi Paul, yibukije abakunzi ba Kiyovu Sports ko umukino bazahuriramo mu mpera z’iki Cyumweru, bazayibabaza.

Hashize iminsi hagaragara ubumwe no kongera guhuza imbaraga ku bahoze bayobora Rayon Sports, bavuga ko bagarutse mu bintu bya bo.

Aba bavuga ko icyabagaruye ari ukongera guhuriza hamwe nk’aba-Rayons, bagatahiriza umugozi umwe hagamijwe gushaka ibyishimo bizatangwa n’igikombe cya shampiyona 2024-25.

Muvunyi Paul ubwo yari mu kiganiro “Rayon-Time” ku Isango Star, yavuze ko biteguye kubabaza Kiyovu Sports nk’umukeba wa bo.

Ati “Nta ba Muvunyi, nta ba Sadate, bose ni Aba-Rayons. Ni bwo butumwa buhari. Ni byo twifuza kugarura tukabyina Murera. Kiyovu baratuzi nta bwo tuje kuyibabaza nko mu 2017, ahubwo tuzayibabaza gahoro kandi turiteguye.”

Umukino w’Umunsi wa Munani wa shampiyona uzahuza Rayon Sports na Kiyovu Sports, uteganyijwe kuzakinwa ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ugushyingo Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Péle Stadium.

Muvunyi yavuze ko nta Rayon Sports ya ye cyangwa iya Sadate ahubwo hari Rayon y’Aba-Rayons

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *