Nyamagabe: Abagore bahawe miliyoni zo kubafasha kwivana mu bukene

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Abagore batishoboye bo mu Murenge wa Gatare mu Karere ka Nyamagabe bahawe igishoro cya miliyoni 23 Frw, inka, ibigega bifata amazi, amashyiga ya kijyambere, n’ibindi bikoresho bigamije kubafasha kwiteza imbere.

Ni inkunga bahawe ku wa 15 Ukwakira 2024, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro.

Ku rwego rw’Igihugu, uyu munsi mukuru wizihirijwe mu Murenge wa Gatare bigamije kuzirikana uruhare rw’umugore wo mu cyaro mu iterambere ry’umuryango n’iry’Igihugu muri rusange.

Hagaragajwe inzitizi umugore wo mu cyaro ahura nazo, zimubuza kubyaza umusaruro amahirwe ahari, ndetse n’icyo yakora kugira ngo arusheho gutera imbere.

Mukahigiro Vestine wo mu Mudugudu w’Isuri, Akagari ka Gatare, Umurenge wa Gatare wahawe Inka, yabwiye UMUSEKE ko hari byinshi yakeneraga ntabashe kubibona.

Ati “ Ndishimye cyane, umuryango wanjye ugiye kubaho neza, abana bazanywa amata. Nshimiye Perezida wa Repubulika umpaye iyi nka, Imana imuhe umugisha, narambe. Ngiye kubona amata n’ifumbire.”

Mukakabera Jacqueline, impunzi y’Umunye-Congo uba mu Nkambi ya Kigeme, yashimiye Perezida Paul Kagame wabafashije kwisanga mu muryango mugari, aho bafatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa by’iterambere.

Ati ” Leta y’u Rwanda yaduhaye ubuhungiro, idukura mu bwigunge ubu dukorana n’abandi nta kwishishanya, turashimira Kagame, Imana imurinde ibihe byose.”

Nyirajyambere Belancille, Umuyobozi mukuru w’inama y’igihugu y’abagore, yavuze ko u Rwanda rwashyizweho gahunda zitandukanye zifasha abagore mu iterambere zishingiye kuri gahunda y’Iterambere y’imyaka 5 (NST2).

- Advertisement -

Yasabye abagore bo mu cyaro kubungabunga ibidukikije kuko iyo byangiritse bigira ingaruka ku mugore n’umuryango muri rusange.

Ati ” Twese tubeshwaho n’ibikomoka ku buhinzi. Ingaruka zo kwangiza ibidukikije zitera ingorane zikomeye Umugore na twese muri rusange, turasaba kubyitaho tukanibungabunga.”

Uwimana Consolée, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yagaragaje ko n’ubwo u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi, umugore wo mu cyaro agihura n’inzitizi zitandukanye.

Yasabye ko amarerero yubakwa hafi ndetse n’amavomero agashyirwa bugufi kugira ngo bigabanyirize ingendo abagore bo mu cyaro bakora.

Ati “Ni ngombwa ko abagize umuryango dukorera hamwe tugamije icyateza imbere umuryango wacu.”

Yasabye abahawe inkunga kuyibyaza umusaruro no kurushaho guharanira iterambere rirambye, anasaba abayobozi kubana hafi kugira ngo Umugore akomeze kuba inkingi y’iterambere ry’Igihugu.

Abagize umuryango basabwe gushyira imbaraga mu isuku, gukumira amakimbirane yo mu miryango, kwita ku burere bw’abana no kwibumbira mu matsinda agamije iterambere.

Kugeza ubu, Abagore 9,1% bari mu bukene bukabije ugereranije n’abagabo 5,7%, Abagore 66,6 % bakora imirimo y’ubuhinzi bw’ibanze mu gihe abagabo ari 47,8%.

Abagore 57,6% bakora ibijyanye n’ubuhinzi butagamije isoko ugereranije n’abagabo kuko bo ari 44,1%.

Ingo 79,9% ziyobowe n’abagore zikoresha inkwi mu guteka mu gihe ingo 74,5% ziyobowe n’abagabo nizo zikoresha inkwi.

Mu ngo ziyobowe n’abagore 14,9% zikoresha amakara mu guteka, mu gihe ingo ziyobowe n’abagabo 18,3% arizo zikoresha amakara.

Ingo ziyobowe n’abagore zikoresha gaz mu guteka ni 3,9% mu gihe ingo ziyobowe n’abagabo zikoresha gaz ari 4,8%.

Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro watangiye kwizihizwa tariki 15 Ukwakira 2008. Muri uyu mwaka mu Rwanda uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Ibidukikije, ubuzima bwacu”.

Abagore b’i Gatare bamuritse umusaruro bejeje
Bishimira ko bafite kompanyi itunganya imitobe n’ibindi

Uwimana Consolée, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango
 Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi
Abagore borojwe Inka

Amatsinda y’abagore yahawe miliyoni 23 Frw

NDEKEZI JOHNSON 

UMUSEKE.RW i Nyamagabe

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *