Nyamasheke: Isambaza ziri kuribwa n’abakire

Abarobyi n’abacuruzi b’isambaza bo mu karere ka Nyamasheke, mu Ntara y’Iburengerazuba bavuga ko kuba imvura yarabuze byatumye umusaruro wabonetse  utikuba kabiri bituma kuri ubu ziribwa n’abifite.

Mukundiyukuri Jacqueline ni umucuruzi w’isambaza mu karere ka Nyamasheke.

Uyu avuga ko kuri ikilo kigeze ku bihumbi 12 Frw kubera ko imvura itaguye.

Ati” Ikiro cy’isambaza mbisi ku munsi wa mbere twakiranguye  ku mafaranga ibihumbi bitatu ku isoko tuzitangira kuri bitatu na tanu, uyu munsi zabaye nkeya twumiwe”.

Umurobyi witwa Hashakimana Alex yabwiye UMUSEKEe ko umusaruro wari kuboneka iyo imvura igwa muri aya mezi batari bari kuroba  ndetse ko wari kwikuba inshuro ebyiri .

Ati” Umusaruro turi kubona iyo imvura iba yaraguye neza mu gihe twari twarafunze  wari kwikuba  inshuro ebyiri .Twizeye ko igihe imvura izagwira uzikuba kuko nibwo isambaza zizabyara neza.”

Umuyobozi Ushinzwe itumanaho n’amakuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Kwibuka Eugene ,yasabye abarobyi kwitwararika bakarobesha imitego yemewe.

Ati”Abarobyi barasabwa kwirinda gukoresha imitego itemewe kuko ifata utwana twisambaza“.

Imibare itangwa n’abarobyi igaragaza ko umusaruro w’isambaza wabonetse mu kiyaga cya Kivu igice cya Nyamasheke, kuwa 20 Ukwakira 2024 Usaga Toni, kuwa 21 Ukwakira 2024 habonetse  ungana n’ibilo 2298.Naho kuwa 22 Ukwakira 2024 haboneka umusaruro ungana n’ibiro 1985.

- Advertisement -

Ikiro cy’isambaza mbisi ku isoko  umucuruzi ari kukigurisha ku mafaranga  6000 frw, naho Izumye ni amafaranga  12,000Frw.

Umusaruro w’isambaza waratubye bituma zihenda ku isoko 

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/ NYAMASHEKE