Nyanza: Ku mugezi wa Mwogo habonetse umurambo

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Ku mugezi wa Mwogo mu Murenge wa Nyagusozi mu Karere ka Nyanza habonwe umurambo utahise umunyekana imyirondoro.

Wabonetse mu Kagari ka Kabirizi mu mudugudu wa Nyagatovu kuri uyu wa 03 Ukwakira 2024 ahagana i saa yine n’igice za mugitondo.

UMUSEKE wamenye ko umwe mu baturage ubwo yaragiye guhinga yabonye uwo murambo w’umugabo ku nkombe z’umugezi wa Mwogo.

Abaturage bahageze basanze batazi uwo nyakwigendera bakavuga ko batamuzi mu murenge wa Nyagisozi.

Umurambo wabonetse uryamye ugaramye aho nyakwigendera yaracyambaye imyenda yose akaba yarafite amaraso mu kanwa no mu mazuru ariko ntahandi afite ibikomere.

Bikekwa ko ari amazi yazanye uwo muntu aturutse mu karere ka Huye bihana imbibi n’akarere ka Nyanza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi, Habinshuti Slydio yemeje aya makuru gusa avuga ko urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye urupfu.

Umurambo wa nyakwigendera woherejwe ku bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Theogene NSHIMIYIMANA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW i Nyanza

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *