Padiri akurikiranyweho gusambanya umwana wo ku kigo cy’ishuri ayobora

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Padiri arafunzwe

Urego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwavuze ko rufunze Padiri Katabogama Phocas akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa wo ku ishuri ayobora. 

Tariki ya 09 Ukwakira, 2024 nibwo RIB yafunze Padiri Katabogama Phocas, Umuyobozi wa Lycée de Rusumo ishuri riherereye mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Nyamugari.

Arakekaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umkobwa w’imyaka 15 wiga kuri iryo shuri rya Lycée de Rusumo.

RIB ivuga ko Padiri afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje, hakorwa dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry avuga ko itegeko riteganya igifungo kitari munsi y’imyaka 20, ariko kitarenze imyaka 25, aramutse abihamijwe icyaha n’urukiko.

RIB irasaba abarezi kuzuza neza inshingano zabo zo kurera, bubaha abo barera.

Dr Murangira B Thierry yagize ati “Biragayitse cyane umuntu w’umurezi gukekwaho icyaha nk’icyi cyo gusambanya umwana. Ibyaha nk’ibi ntabwo bizihanganirwa, uzabikora wese amenye ko amategeko azamuhana.”

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *