RIB yataye muri yombi abakekwaho kwigana inzoga za “Likeri”

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Dosiye yabo yoherejwe mu Bushinjacyaha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu 10 bakekwaho icyaha cyo kwigana inzoga zo mu bwoko bwa ‘likeri’ biyitirira inganda zizwi zisanzwe zikora, bagakoresha ibirango byazo bihimbano.

Aba bafatiwe mu Karere ka Gasabo, umurenge wa Gisozi, aho batatu muri bo bakoraga izi nzoga mu buryo buhoraho mu gihe abandi barindwi bakaba ibyitso kuko bababikiraga ibikoresho bifashishaga.

Mu bafashwe umwe muri bo yari Mutwarasibo aho bakoreraga mu rugo iwe ndetse bakamwishyura amafaranga menshi.

Harimo abakurikiranweho kandi n’ibindi byaha birimo: kunyereza imisoro no kugerageza guha umugenzacyaha indonke (ruswa) ingana na 4,800,000frw kugira ngo atabakurikirana.

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B Murangira yabwiye itangazamakuru ko ibyafatiriwe byose bifite agaciro kangana na 31,435,750frw.

Yasabye abacuruza ibintu bitujuje ubuziranenge kubireka kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi kigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu no ku bukungu bw’igihugu.

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimironko n’iya Rusororo, dosiye yabo ikaba yaroherejwe mu Bushinjacyaha.

Biganaga inzoga z’inganda zitandukanye

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry asobanura uko aba bafashwe
Dosiye yabo yoherejwe mu Bushinjacyaha

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *