Abaturage bo mu Kagari ka Gitwa mu Murenge wa Nkanka ntibagitora agatotsi kubera kwikanga abajura badasiba kubacucura, aho babanza kubandira ubutumwa bubateguza kubatwara ibyo baruhiye.
Abaganiriye na UMUSEKE bavuga ko abakora ubu bujura bazwi kuko bavuka mu Midugudu igize aka Kagari ndetse n’aho bategurira iyo migambi mibisha hazwi.
Umwe muri aba baturage batifuje ko amazina yabo ajya mu itangazamakuru avuga ko ubujura bumeze nk’imyigaragambyo kuko badatinya no ku kwiba ku manywa y’ihangu.
Ati” Nta mahoro dufite abajura nti batuma turyama, turaratwicaye dufata inzugi tugashyiraho amajerekani n’umurishyo bakora ku rugi tugatabaza.”
Mugenzi we avuga ko banditse ku rugi rw’inzu ye ko yihaye kutaryama ariko ko bazamukosora.
Ati ” Bansuye nka Kane, baraje bandika ku rugi ngo wihaye kutaryama ariko buretse, narabyutse mbisanzeho mbyereka abaturage n’ubu mfite ubwoba.”
Ni mu gihe bavuga ko abo bajura iyo baguteye baza bitwaje amashoka, imihoro n’izindi ntwaro gakondo.
Uyu ati”Abakora ubujura barazwi ni insoresore bafite imyaka hagati ya cumi n’itanu na makumyabiri n’itanu, baba bafite ibyuma n’amashoka niyo hagize ufatwa barabatangira n’amashoka bakamubambura”.
Gusa aba baturage bavuga ko nta rondo ry’umwuga bagira kuko abo bajura bagize ibisenzegeri abarikoraga, bagasaba inzego z’umutekano gukora igikwiye ngo ibi bihazi biranduke.
- Advertisement -
Gloria Iragena Muteba, Ushinzwe Ubutegetsi (Admin) mu murenge wa Nkanka, avuga ko abaturage badatangira amakuru ku gihe bigatizwa umurindi no kudakora irondo.
Ati”Har’ubwo umuturage atanga amakuru byarenze, ubujura bwo muri Gitwa twabugize kubera irondo rya gakondo ryacitse intege, twashyizeho ingamba zo gutangiza iry’umwuga.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko bagiye gukora urutonde rw’abakekwaho ubwo bujura kugira ngo baganirizwe bareke kujujubya abaturage.
Si mu Murenge wa Nkanka gusa ukunze kuvugwamo ubujura bukabije kuko no mu wa Gihundwe hari ahatanyurwa ku manywa kubera ibisiribobo byambura umuhisi n’umugenzi.
MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW i RUSIZI.