Rusizi: Imiryango isaga 800 ibanye mu makimbirane

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Mu Karere ka Rusizi hari imiryango myinshi ibana mu makimbirane

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, butangaza ko imiryango isaga 800 ibaye mu makimbira bityo bikoma mu nkokora iterambere ryayo.

Ibi byagarajarijwe mu nama mpuzabikorwa yaguye yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina,yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Ukwakira 2024 yahuje abayobozi  mu nzego zitandukanye bo muri aka karere n’abafatanyabikorwa.

Mu byaganiriwe harimo no gufata ingamba ku bibazo binyuranye byagaragajwe bibangamiye umuryango.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangarije UMUSEKE  ko ngo ikiza ku isonga ari amakimbirane yo mu ngo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije Ushinzwe  imibereho myiza y’Abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie ati “ Ibibangamiye imiryango ni byinshi ariko ibiza ku isonga ni amakimbirane mu ngo hari n’izibana (ingo) zitarasezeranye, abangavu babyaye bakiri bato”.

Uyu muyoboyozi w’Akarere wungirije, yakomeje avuga ko hari ingamba zafashwe zigamije gukemura burundu ibi bibazo

Ati”Ingamba zafashwe ni ubukangiramba buzajya bukorerwa mu nteko z’abaturage, no mu mugoroba w’umuryango,duhugura  imiryango ibana mu makimbirane n’abangavu babyaye bakiri bato bagahabwa serivisi zikomatanyije, banakangurirwa kwirinda gusubira mu byabateje ibi bazo.”

Umuyobozi w’Akarere avugako nubwo ibarura rikomeje, imibare igaragaza ko imiryango ibanye mu makimbirane isaga 800,naho abangvu Abangavu babyaye bakiri bato  barenga 50.

Uyu muyoboyozi  w’Akarere Rusizi wungirije yasabye abaturage kugira uruhare mu mibanire myiza y’umuryango.

- Advertisement -

Rusizi ni Akarere kakigaragaramo umuco wo gushaka abagore benshi by’umwihariko ukaba ugaragara mu mirenge yitaruye Umujyi wa Kamembe bitiza umurindi amakimbirane.

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/RUSIZI