Shampiyona y’Abagore yatangiranye gutungurana – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu mikino yabimburiye indi muri shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bagore, haragaragayemo gutungurana ku kipe ya APR WFC izamutse uyu mwaka, na ES Mutunda WFC yanyagiriwe mu Nzove.

Kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo hatangiye shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Bagore. Habaye imikino ine, mu gihe indi ibiri izakinwa ku munsi w’ejo kugira ngo umunsi wa mbere uzabe utangiye.

Imikino ibiri yatunguranye kuri uyu munsi, ni uwo Rayon Sports WFC yanyagiyemo ES Mutunda WFC ibitego 15-1 n’uwo AS Kigali WFC yanganyijemo na APR WFC ibitego 2-2.

Iyi kipe yakuye inota rimwe kuri iyi iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ni bwo ikizamuka mu Cyiciro cya mbere ndetse nta mukinnyi n’umwe bigeze bongeramo kuko bahisemo kugumana abana bato bayizanuye.

Abenshi bibwiraga ko AS Kigali ishobora kunyagira ikipe y’Ingabo, ariko habaye ibisa no gutungurana, amakipe yombi agwa miswi ku bitego 2-2 mu mikino 90. Aha ni ho bamwe bahereye bavuga ko ruhago y’Abagore iri gukura.

Mu Nzove ho byari byarumbutse, kuko Rayon Sports WFC yatsinze ES Mutunda WFC ibitego 15-1. Ni ibitego byatsinzwe na Mukandayisenga Jeanine [5], Ukwinkunda Jeannette [2], Niyonshuti Emerance [3], Bizimana Rukia [2], Mukeshimana Dorothée, Mary Chavinda Gabi [1] n’ibindi bibiri byintsinzwe.

Undi mukino, ni uwahuje Muhazi United WFC na Indahangarwa WFC ku kibuga cya Muhazi ahazwi nko kuri “Avega Agahozo.” Ni umukino wahuzaga amakipe yombi yo mu Ntara y’i Burasirazuba.

Muhazi yari mu rugo, yagowe no kuba yarakoze imyitozo mike ariko kandi igorwa cyane na Indahangarwa WFC yari yaje ifite ubushake bwo gutahana amanota atatu yazuye. Ni umukino wakiniwe hagati mu kibuga ariko akazi gakomeye kagakowa n’abanyezamu.

Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi. Gusa mu gice cya kabiri, abo mu Karere ka Ngoma bagarutse bafite inyota nyinshi yo kubona igitego ariko abarimo Mukamana Denyse, Uwumukiza Rachel na Uwiduhaye Aline, bakomeza kuba ibamba.

- Advertisement -

Ku munota wa 50, Indahangarwa WFC yashoboraga kubona penaliti ku ikosa ryakorewe Uwitonze Emerance, ariko umusifuzi avuga ko nta cyabaye. Ku munota wa 68, Umuhoza Belyse wa Indahangarwa yashoboraga kubonera ikipe ye igitego ariko umupira yari ateye mu izamu uca hejuru.

Ibintu byaje kuba bibi ku Banya-Rwamagana, ku munota wa 90+9, ubwo Umutesiwase Magnifique, yatsindiraga Indahangarwa WFC igitego ku mupira muremure wari uturutse mu bwugarizi bw’ikipe ye.

Uyu mukino warangiye intsinzi itashye mu Karere ka Ngoma nyuma y’uko Indahangarwa itsinze Muhazi igitego 1-0. Ikipe ya Inyemera WFC yo yatsindaga Fatima WFC igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade Mumena.

Imikino ibiri izaba isoza umunsi wa mbere wa shampiyona y’Abagore, izaba ku munsi w’ejo Saa cyenda z’amanywa. Forever WFC izakira Bugesera WFC mu gihe Police WFC izaba yakiriye Kamonyi WFC.

Inyemera WFC, yatangiye shampiyona y’uyu mwaka yarungutse umufatanyabikorwa
Abakinnyi APR WFC biganjemo abato
Banyuzwe n’inota bakuye ku kipe ikomeye
Inota babonye ryabanyuze
Abayizamuye ni bo bakiyikinira
Ubuyobozi bwa APR FC n’abatoza, baje kubagira inama
Abakapiteni bombi bahanganye karahava
Ni ikipe irimo abato gusa
Abatoza ba APR FC bari baje kureba uyu mukino
Muhazi WFC yatsindiwe ku kibuga cya yo
Halima ni we wasigariyeho umutoza mukuru urwaye
Indahangarwa WFC zatahanye amanota yuzuye
Umunyamabanga Mukuru wa Muhazi United (wampaye umupira w’icyatsi), yari yaje kureba umukino wa Muhazi United WFC na Indahangarwa WFC

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *