Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda [RSF], ryatangaje ko shampiyona y’uyu mwaka izakinwa guhera mu ntangiriro z’ukwezi gutaha 2024.
Shampiyona y’uyu mwaka biteganyijwe ko izakinwa tariki ya 2 Ugushyingo 2024, ikazabera muri Pisine ya Green Hills Academy isanzwe iberaho. Abakinnyi 43 ni bo biteganyijwe ko bazayitabira.
Hazakinwa inyogo zose [Freestyle, Butterfly na Backstroke]. Mu mwaka ushize, ikipe ya Mako Sharks iri mu zihabwa amahirwe, ni yo yari yahize abandi iza ku mwanya wa mbere.




UMUSEKE.RW