U Rwanda na Samoa bagiye gushyiraho za Ambasade

U Rwanda na Samoa kuri uyu wa Gatatu,  byasinyanye amasezerano  ashyiraho za Ambasade z’ibihugu ku mpande zombi.

 Ni amasezerano yasinyiwe muri Samoa, ashyirwaho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe ndetse na mugenzi we wa Samoa akaba na Minisitiri w’Intebe, Afioga Fiamē Naomi Mata’afa.

Aya masezerano yasinywe mu gihe Samoa iri kwakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, ku nshuro ya 27.

Iyi nama ije ikurikira iya 26 yabereye mu Rwanda mu 2022 ndetse bikaba byitezwe ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari uyoboye uyu muryango muri iyi myaka 2, ahererekanya izi nshingano n’Umukuru w’Igihugu cya Samoa.

Ni amasezerano kandi afatwa nk’intambwe ikomeye ibihugu byombi biteye cyane ko byose bisanzwe ari ibinyamuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) ubarizwamo ibihugu 56.

Samoa ni igihugu gifite ubukungu bwubakiye ku buhinzi n’ubworozi aho uru rwego rutanga akazi ku barenga 2/3 by’abakozi bose.

Samoa kandi ikurura ba mukerarugendo baturutse hirya no hino ku Isi basura ubwiza nyaburanga bw’iki gihugu ndetse n’imiterere karemano yacyo, aho imibare igaragaza ko abarenga Ibihumbi 180 bagisura ku mwaka bakinjiza arenga miliyoni 500 z’amadolari.

Perezida Kagame uri mu Mujyi wa Apia muri Samoa yagiranye ibiganiro byihariye na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Afioga Fiamē Naomi Mata’afa

UMUSEKE.RW