Muhanga: Ndatimana Pascal w’Imyaka 25 y’amavuko yagwiriwe n’ikirombe gifite metero 40 z’Ubujyakuzimu.
Iyi mpanuka Ndatimana Pascal yaguyemo yabereye mu Mudugudu wa Mututu, Akagari ka Rusovu, Umurenge wa Nyarusange.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarusange buvuga ko abantu batanu aribo ikirombe cyagwiriye, bane muri bo babasha kuvamo ari bazima, hasigaramo Ndatimana wenyine.
Umunyamabanga Nshinwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Ndayisaba Aimable, yabwiye UMUSEKE ko uyu Ndatimana yaguyemo ejo kuwa kane, bikaba bigeze kuri uyu wa gatanu akirimo.
Ati “Twagerageje kumukuramo biranga kubera ko ikirombe yaguyemo ari kirekire bityo hakiyongeraho n’imiterere y’aho hantu dusanga bitakunda ngo hiyambaze imashini.”
Ndayisaba avuga ko batabaje izindi Kampani zishinzwe ubucukuzi zibemerera ko ziza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.
Gitifu Ndayisaba avuga ko bakoreshaga amaboko mu kumuvanamo, avuga ko aba bose bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.
Ndatimana Pascal akomoka mu Mudugudu wa Kibiha, Akagari ka Mutara, Umurenge wa Mwendo ho mu Karere ka Ruhango.
MUHIZI ELISÉE
- Advertisement -
UMUSEKE.RW/Muhanga