Umunyamakuru wa BTN mu gice cy’imikino, Tuyizere Mubarak, yasezeranye imbere y’amategeko n’imbere y’Imana n’umukunzi we, Uwimpuhwe Hassina.
Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Rwezamenyo, ku wa Kane tariki ya 10 Ukwakira 2024. Imiryango n’inshuti, bari bitabiriye uyu muhango.
Nyuma yo kumara igihe Mubarak akundana na Hassina, bombi biyemeje kubyereka imiryango ndetse n’Imana.
Nyuma yo kubanza gusezerana mu mategeko, Tuyizere na Uwimpuhwe bahise bajya gusezerana imbere y’Imana. Ni umuhango wabereye mu Musigiti wa Magerwa.
Biteganyijwe ibirori byo gusangira n’inshuti, ababyeyi n’abavandimwe, bizakorwa tariki ya 19 Ukwakira 2024 ari na bwo hazaba imihango yo gusaba no gukwa.
Tuyizere Mubarak ni umunyamakuru w’imikino usanzwe ufite izina ndetse umaze igihe muri uyu mwuga. Yaciye mu bitangazamakuru birimo Radio Voice of Africa, City Radio, umufana.rw, na BTN/B+ TV akoraho ubu.
UMUSEKE.RW