Muhanga: Hatangimana Jean Marie Vianney w’imyaka 14 y’amavuko yafashe ubwato ashaka kubwambutsa mu Karere ka Gakenke, arohama muri Nyabarongo arapfa.
Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kabirizi, Akagari ka Gasharu, Umurenge wa Rongi, babwiye UNUSEKE ko urupfu rw’uyu musore rwatewe n’uburangare bwa Kampani ishinzwe kwambutsa abagenzi mu bwato, bakabashinja ko bari bagiye kunywa inzoga mu Gasanteri k’ubucuruzi ahitwa mu Gasenyi.
Bakavuga ko Hatangimana Jean Marie Vianney yazituye ubwato ashatse kujya kuzana amandazi hakurya mu Karere ka Gakenke arohama mu mugezi wa Nyabarongo.
Umwe muri aba baturage yagize ati: “Habayeho uburangare kuko ubusanzwe nta muntu utazi gutwara wemerewe gutwara ubwato atabifitiye uruhushya rwa Kampani.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Nteziyaremye Germain avuga ko nyakwigendera yahagurukije ubwato atazi kubutwara ageze mu mazi agira ubwoba, ashaka gusimbuka bituma agwa muri Nyabarongo.
Ati: “Yabonaga abandi babutwara ashaka kubigana atabizi ararohama.”
Nteziyaremye avuga ko umurambo wa Hatangimana wabanje kujyanwa mu Bitaro bya Nyabikenke gukorerwa isuzuma, ubu ukaba ugiye gushyingurwa.
Hatangimana Jean Marie Vianney yigaga mu Ishuri ribanza rya Kibirizi riherereye mu Murenge wa Rongi.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.