Umusimbura wa Mukansaga Salima yabonetse

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye muri Komisiyo y’Abasifuzi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, hamaze kwemezwa umusifuzi w’umukobwa ugomba kuzasimbura Mukansanga Salima ugiye guhagarika gusifura mu gihe cya vuba.

Ubusanzwe mbere y’uko hatangazwa abasifuzi mpuzamahanga ba FIFA, hari ibizami bakora. Ibi bikorwa n’abasanzwe bari ku rwego mpuzamahanga ndetse basifura bambaye imyenda iriho ikirango [badge] cya FIFA n’abandi bataraba mpuzamahanga.

Mu minsi ishize ni bwo hakozwe ikizami [Test] ku basifuzi bose yaba abagabo n’abagore bari mpuzamahanga n’abatari mpuzamahanga. Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko Mukansanga Salima atigeze akora iki kizami.

Mu basifuzi b’igitsinagore bakoze iyi test, hemejwe ko Byukusenge Henriette usifura mu cyiciro cya Kabiri ari we uzasimbura Mukansanga. Uyu Byukusenge azambara badge ye mu kwezi kwa mbere kwa 2025 nyuma y’uko azaba yasohotse ku rutonde rw’abasifuzi mpuzamahanga ba FIFA ba 2025.

Mukansanga Salima w’imyaka 36, ni umusifuzi umaze kugira izina rinini muri uyu mwuga ku Isi. Amaze gusifura amarushanwa akomeye ku Isi arimo Igikombe cy’Isi cy’Abagabo cyabereye muri Qatar mu 2022. Aherutse kandi kujya gusifura icy’Isi cy’Abagore cyabereye muri Nouvelle-Zélande mu mwaka ushize.

Mukansanga aherutse mu mahugurwa yo gukoresha VAR yakoreye muri Maroc no muri Afurika y’Epfo, ndetse yashyizwe ku rutonde rw’abakoresha iri koranabuhanga. Ibi byiyongera ku mwanya yari asanganywe w’umusifuzi wo hagati wemewe ku rwego Mpuzamahanga.

U Rwanda ubu rufite abasifuzi 17 b’Abanyarwanda. Muri abo harimo Akimana Juliette usanzwe ari umusifuzi wo ku ruhande uherutse gusimbura Nyinawabari Spéciose wasezeye.

Abandi bagore bari ku rwego mpuzamahanga mu Rwanda, ni Umutesi Alice na Umutoni Aline, Akimana Juliette ndetse na Murangwa Usenga Sandrine na Mukayiranga Régine nk’abasifuzi bo ku ruhande.

Abagabo ni 11 basanzwe ari bo Uwikunda Samuel, Ishimwe Jean Claude uzwi nka Cucuri, Rulisa Patience, Twagirumukiza Abdul-Karim, Ruzindana Nsoro nk’abasifuzi bo hagati mu kibuga.

- Advertisement -

Ni mu gihe Mutuyimana Dieudonné, Karangwa Justin, Ishimwe Didier, Mugabo Eric, Ndayisaba Said Khamis na Bwiliza Raymond Nonati ari abo ku ruhande cyangwa abo bakunze kwita ab’igitambaro.

Byukusenge Henriette usifura mu cyiciro cya Kabiri ni we uzasimbura Mukansanga Salima
Mukansanga yasifuye amarushanwa akomeye ku Isi

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *