Urukiko rwemeje ko Musonera wari ugiye kuba Depite akomeza gufungwa

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Germain Musonera arakomeza gufungwa

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwanzuye ko Ubujurire bwa Musonera Germain uregwa Jenoside, nta shingiro bufite, rutegeka ko akomeza kuburana afunzwe.

Ni nyuma yuko Urukiko rw’ibanze rwa Kiyumba ruherereye mu Karere ka Muhanga, rukatiye Musonera Germain igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo.

Musonera Germain uregwa uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yahise ajuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ahakana ibyo ashinjwa.

Mu iburanisha ryabaye mu ntangiriro z’iki Cyumweru, Musonera Germain yavuze ko nta bushobozi yari afite bwo guhagarika igitero cyishe abatutsi, ndetse ko ibyo abatangamuhamya bamushinja batabihagazeho ko aribyo babwiwe.

Mu isomwa ry’Urubanza ryabaye kuri uyu wa Kane saa cyenda n’igice, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, rumaze gusuzuma ibyo Musonera Germain ashinjwa, rwemeje ko Ubujurire bwe nta shingiro bufite rutegeka ko akomeza gufungwa iminsi Urukiko rw’ibanze rwa Kiyumba rwamukatiye.

Rwemeje ko icyo gihano yahawe kigumaho.

Mu iburanisha ry’ubushize Musonera Germain yari yahakanye ko Umututsi igitero cyazanye mu Kabari ke, bakamukubita amahiri nyuma bakaza kumwicira kuri Paruwasi ya Kanyanza, ko nta tegeko yari afite ryo kumubambura.

Yemereye Urukiko rw’ibanze rwa Kiyumba ko imbunda yari atunze yayambuye Umupolisi ayirarana ijoro rimwe.

Musonera wari ugiye kwinjira mu nteko Ishingamategeko nshya agafungwa habura umunsi umwe, avuga ko kuba amaze y’imyaka 30 mu gihugu aho yahawe n’imirimo yo ku rwego rwo hejuru bigaragaza ko nta cyo yishinjaga.

- Advertisement -

Musonera ukomoka mu cyahoze ari Komini Nyabikenke muri Gitarama yafunzwe yari umuyobozi mu biro bya Ministri w’intebe.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *