Vision yamwenyuye, Kiyovu ikomeza kugana ahabi – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe ya Vision FC, yabonye amanota atatu ya mbere imbumbe mu mukino wa karindwi wa shampiyona, ikipe ya Kiyovu Sports yo itsindwa umukino wa Gatanu wikurikiranya.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hakomeje imikino y’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bagabo. Ikipe ya Kiyovu Sports iheruka amanota atatu ku munsi wa mbere wa shampiyona, ni yo yari ihanzwe amaso na benshi, cyane ko yahuraga na Bugesera FC na yo yari itarabona amanota atatu yuzuye.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Péle Stadium guhera Saa cyenda z’amanywa. Urucaca ntirwari rufite bamwe mu bakinnyi barimo Ndizeye Eric ukina mu bwugarizi, Mbonyingabo Regis, Hakizimana Félicien na Guy Kazindu.

Ikipe ya Bugesera FC yatangiye irushwa hagati mu kibuga, cyane ko Kiyovu Sports yari yongeyemo Gakuru Matata utarakinnye imikino ibanza ya shampiyona. Nyuma yo kubona irushwa, Haringingo utoza Abanya-Bugesera, yahise akuramo Nyarugabo Moïse na Mucyo Didier Junior bahise basimburwa na Tuyihimbaze Gilbert na Ssentongo Faruk.

Ku munota wa 38 w’umukino, Bugesera FC yari ifunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Tuyihimbaze Gilbert ku mupira yatereye kure ukora kuri Twahirwa Olivier ujya mu izamu.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Bugesera FC yahise yizamurira icyizere ndetse itangira guhererekanya neza kandi imipira yihuta. Yayoboye iminota 45 y’igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-0.

Urucaca rukumbuye amanota atatu imbumbe, rwagarutse mu gice cya kabiri rukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo rurebe ko byibura rwabona igitego cyo kwishyura icyo rwari rwatsinzwe hakiri kare. Abakinnyi barimo Nizigiyimana Abdulkarim Mackenzi na Sherif Bayo ndetse na Gakuru Matata, bari beza ariko ntibyari bihagije ku kipe ya bo.

Abayovu baje kumwenyura ku munota wa 83 ubwo Nizeyimana Djuma yatsindiraga Kiyovu Sports igitego kuri penaliti yari ikozwe na ba myugariro ba Bugesera FC, gusa ibi byishimo ntibyatinze.

Iyi kipe yo ku Mumena yabonaga ishobora gutsinda umukino, yongeye gusongwa na Ssentongo Farouk watsindiye igitego Abanya-Bugesera ku munota wa 89 ku mupira yarengeje Nzeyurwanda Djihad maze uruhukira mu rushundura, Abayovu batahana agahinda ku yindi nshuro.

- Advertisement -

Iminota 90 yarangiye Bugesera FC yegukanye intsinzi ku bitego 2-1, ibona amanota atatu ya mbere imbumbe, mu gihe Kiyovu yo yatsindwaga umukino wa Gatanu wikurikiranya wa shampiyona y’uyu mwaka.

Uyu mukino ariko, wari wabanjirijwe n’uwa Vision FC na Marines FC. Ikipe ya Vision yaje gukina uyu mukino, yahagaritse umutoza mukuru by’agateganyo, ndetse izi mpinduka ziyihesha amanota atatu ya mbere muri shampiyona.

Ibifashijwemo na Twizerimana Onesme watsinze ibitego bitatu na Nizeyimana Omar, iyi kipe yasigaranywe na Banamwana Camarade, yatsinze ibitego 4-0 byotse byatsinzwe mu gice cya mbere cy’umukino. Yahise igira amanota atanu ijya ku mwanya wa 13 mu gihe Urucaca rwo ruri ku mwanya wa nyuma n’amanota atatu n’umwenda w’ibitego icyenda.

Indi mikino yabaye, Muhazi United yanganyije na Mukura VS 0-0 mu gihe Gasogi United yatsindiye Rutsiro FC i Rubavu igitego 1-0. Gorilla FC yo yaraye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Amagaju FC ibitego 3-0.

Byari ibyishimo kuri Vision FC yabonye amanota atatu ya mbere muri shampiyona
Kaneza na bagenzi be ntiboroheye Kiyovu Sports
Byiringiro Erisa wa Kiyovu Sports, ni umusore muto utanga icyizere
Twizerimana Onesme yatsindiye Vision FC ibitego bitatu
Harerimana Abdallah-Aziz ni we wafashije Gasogi United kwivana imbere ya Rutsiro FC

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *