Volleyball: RRA WVC mu isura nshya – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mbere y’uko shampiyona y’Icyiciro cya mbere ya Volleyball mu Bagore itangira, ikipe ya Rwanda Révenue Authority itozwa na Mutabazi Elie, irimbanyije imyitozo ndetse ihamya ko izatanga akazi muri uyu mwaka w’imikino 2024-25.

Iyi kipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA WVC), irimbanyije imyitozo yitegura umwaka mushya w’imikino 2024-25. Ni imyitozo ibera mu nzu y’Imikino n’Imyidagaduro ya Kimisagara (Kimisagara Gymnasium).

RRA izakina shampiyona y’uyu mwaka, idafite uwari kapiteni wa yo wari uyimazemo imyaka hafi itanu,  Gaoleseletse Gasekgonwe, bivugwa ko ashobora kuzakinira APR WVC.

Abarimo umutoza mukuru w’iyi kipe, Mutabazi Elie na Nzamukosha Olive wagizwe kapiteni, bahamya ko ikipe ya bo uyu mwaka izaba iri mu bakandida bo kwegukana igikombe cya shampiyona.

Biteganyijwe ko shampiyona y’uyu mwaka, izatangira tariki ya 18 Ukwakira 2024. Mu mwaka ushize w’imikino 2023-24, RRA WVC yasoje shampiyona iri ku mwanya wa Gatatu nyuma ya APR WVC yegukanye igikombe na Police WVC yabaye iya Kabiri.

Imyitozo irarimbanyije ku kibuga cya Kimisagara
Ni imyitozo bakorana imbaraga
Ibiro biba bivuza ubuhuha muri iyi myitozo
Ni abakobwa bavuga ko biteguye kwegukana igikombe cya shampiyona
Abasatira baba bigishwa uko bazabigenza mu marushanwa
Buri umwe aba akora ibyo umutoza yamubwiye
Menya ubusatirizi buzaba bukomeye
Bigishwa kenshi mu bijyanye no gusatira bashaka amanota
Bigishwa amayeri yo gushaka amanota
Umwe mu bakunzi bakomeye ba RRA WVC ntajya abura ku myitozo
Umutoza mukuru. Mutabazi Elie yizeye abakinnyi be muri uyu mwaka
Nzamukosha Olive yijeje abakunzi ba RRA WVC, ibyishimo
Bitoreza ku Kimisagara
Baba bitoza amayeri yose yifashishwa mu mukino

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *