Abafungwa bashinjije abapolisi gukubita abakusi bari bafungiye muri ‘transit center’ 

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Abafungwa bashinjije abapolisi gukubita abakusi bari bafungiye muri 'transit center'

Abafungwa bari bafungiye muri transit center ubu bafungiye mu igororero rya Huye bemeye ko bakubise abakusi bafatanyije babitegekwa nabari abayobozi babo.

Ubushinjacyaha burarega abantu icumi barimo abapolisi, DASSO, Umuhuzabikorwa wa Transit Center n’abari bafungiye muri transit center barimo uwari konseye icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake abari abakusi (Idini ryiyomoye ku itorero ry’abadventiste b’umunsi wa karindwi) abo bari bazanwe muri transit center ya Ntyazo i Nyanza.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza ko tariki ya 11 Ugushyingo 2023 hafashwe abakusi batandatu bajyanwa muri transit center ya Ntyazo batangira gukubitwa inkoni z’ibiti n’abafungwa babibwirijwe n’abayobozi ba transit center.

Ubushinjacyaha burasabira abafungwa barimo uwari konseye muri transit center Nahimana Saleh igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe no gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi magana atatu, bugasabira kandi igihano komanda  Inspector of Police (IP) Eustashe Ndayambaje igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi magana atatu, burasabira kandi umupolisi Tuyisenge Yusuf, umupolisikazi Uwamahoro Dative, DASSO Niyirora Claude ko buri umwe yahanishwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe no gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi magana atatu.

Ubushinjacyaha kandi bugasabira uwari umuhuzabikorwa wa Transit Center ya Ntyazo i Nyanza Umulisa Groliose igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu no gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi magana atatu.

Mu myiregurire y’aba baregwa  umwe kuri umwe hibanzwe cyane kubari bafite ibyo bashinzwe muri transit Center.

konseye Nahimana Saleh, mucamanza yamubajije  ati”Saleh icyaha bakurega uracyemera?”

Saleh nawe ati”Yego, ndacyemera, nakubise bariya bakusi ku kibuno mbitegetswe na PC Dative.”

Hakurikijwe uko Saleh yabivugiye mu rukiko yagize ati”Nkurikije ko naje nanjye ubwanjye nkakirwa, nibyo koko abo bakusi nabakubise ku kibuno.”

- Advertisement -

Saleh yavuze ko PC Dative na DASSO Niyirora Jean Claude basohoye bariya bakusi barabakubita bagaruka mu cyumba bari bafungiyemo banegekaye.

Saleh yabwiye urukiko ko abo bakusi bazizwaga ko bari banze kurya kuko ngo bataryaga ibiryo birimo amavuta cyangwa ngo banywe igikoma kirimo isukari kubera imyemerere yabo.

Saleh yavuze  ko umupolisi Tuyisenge Yusuf yinjiye aho bafungiye abo bakusi abakubita inkoni.

Saleh kandi yongeye ko komanda yavugaga ngo abo bantu mubiteho mubakwikire kandi byari bizwi ko gukwikira ari ugukubita.

Saleh ati”Niba abantu yarabageranyaga n’amasuka dukwikira simbizi”

Saleh yabwiye urukiko ko Umulisa Groliose yamutegetse ngo akubite  abo bakusi  kugira ngo bakunde barye.

Nahimana Saleh yavuze ko izo nkoni bakubitaga abakusi zari muri transit center imbere aho bari bafungiye nawe yazisanzemo.

Saleh yagize ati”Izo nkoni bazitaga ikarimu kuburyo iyo wabwiraga umupolisi uri kuburinzi ngo afande ikaramu yashize maze nawe agahita ajya kugucira indi nkoni.”

Me Mpayimana Jean Paul wunganira Nahimana Saleh yabwiye urukiko ko ibyo Saleh yakoze yubahirizaga amabwiriza yabamuyoboraga kuko nawe ajya gufungwa yahasanze amabwiriza arimo kwakira abashya kuko yakubise abo bantu ku kibuno ntiyaragamije kwica.

Umunyamategeko Jean Paul yisunze ingingo z’amategeko yabwiye urukiko ko umukiriya we Saleh nta mugambi wo gukora icyaha yari afite.

Me Mpayimana Jean Paul ati”Transit wayigereranya nk’ishuri kandi Saleh yari Chef de Classe noneho Prefet des discipline akajya amuha amabwiriza nawe akayashyira mu bikorwa kuko nabwo ubuyobozi bwe bwari kumubwira ibyo akora ngo yange binagendanye ko yari yarahahamuwe ndetse nibyo gukubita yakoreraga abandi nawe akihagera yarabikorewe.”

Me Mpayimana Jean yasabye urukiko ko umukiriya we Saleh wari konseye muri transit center uburana afungiye mu igororero rya Huye bitewe nuko yaburanye yemera icyaha bityo akwiye kugabanyirizwa ibihano agahanishwa igihano cy’amezi atatu.

Umupolisikazi Uwamahoro Dative yireguye yavuze ko nta mabwiriza yatanze nizo nkoni atazizi.

Me Habakurama François Xavier wunganira PC Uwamahoro Dative uburana afungiye mu igororero rya Nyamagabe yabwiye urukiko ko uwo yunganira nta cyaha yakoze.

Me Xavier yavuze ko uwari konseye ubwe yemera ko yabwiwe na PC Dative ngo konseye akira aba bantu.

Me Xavier ati”Nyakubahwa Perezida w’iburanisha kwakira PC Dative yavuze ni ukwakira umuntu mushya si ikinyarwanda cyahindutse kuburyo iryo jambo kwakira riba gukubita.”

Me Xavier yakomeje avuga ko abafungwa ibyo bavuga ko PC Dative yatanze amabwiriza akanakubita nta bimenyetso babitangira.

Me Xavier ati”Abari bafungiye muri transit center bari inzererezi bityo nibyo bavuga bashinja umukiriya wanjye nabyo bizafatwa nk’ibizererezi.”

Me Xavier yashoje avuga ko nta kimenyetso gifatika gihari gishinja umukiriya we bityo akwiye kugirwa umwere.

DASSO Niyirora Jean Claude uburana afungiye mu igororero rya Huye akaburana atunganiwe  yaburanye avuga ko nta mufungwa yakubise bityo yagirwa umwere kuko atari gukubita umufungwa umupolisi ahari kuko ariwe warumukuriye.

Umupolisi Tuyisenge Yusuf nawe yaburanye ahakana icyaha aregwa ko ababimushinja aribo bafungwa bamubeshyera.

PC Tuyisenge Yusuf yagize ati”Abo bafungwa banshinja nibo twahoraga dusunikana kuburyo babonye bibakomeranye niko kunzana mu cyaha ntakoze.”

Me Mukakarisa Valentine wunganira PC Tuyisenge Yusuf uburana afungiye mu igororero rya Huye nawe yabwiye urukiko ko umukiriya we akwiye kugirwa umwere.

Komanda IP Eustashe Ndayambaje uregwa ibyaha bitatu muri uru rubanza yabwiye urukiko ko atabyemera.

Yagize ati”Byibura nari gufata inkoni nkakubita cyangwa nkahagarikira ariko ntabyo nakoze.”

IP Eustashe yakomeje abwira Urukiko ko yari umuyobozi wa Polisi mu murenge wose, atari transit center yayoboraga gusa bityo we akavuga yagiraga akazi kenshi ku buryo atari kumenya ibibera muri transit center byose.

Me Munyanyindi Kayiranga Innocent yasabye urukiko ko umukiriya we IP Eustashe Ndayambaje uburana yidegembya yagirwa umwere.

Umulisa Groliose avuga ko ibyaha byabaye muri weekend atakoze bityo atabibazwa.

Me Ruremesha Simeon Pierre agasaba ko umukiriya we Umulisa Groliose uburana yidegembya yagirwa umwere.

Aba bose uko ari icumi, umunani muri bo baburana bafunzwe bahamijwe ibyaha bahita barekurwa kuko ibihano basabiwe byararangiye uretse IP Eustashe na Groliose Umulisa.

Bahamijwe ibyaha bo bakora uburoko kuko bafunguwe by’agateganyo. Uru rubanza rwaburanishijwe amasaha umunani.

Niba nta gihindutse umucamanza azasoma uru rubanza mu kwezi Kwa Ukuboza 2024, icyaha bakekwaho cyamenyekanye taliki ya 14 Ugushyingo 2024 ari nabwo RIB yahise itangira iperereza.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW