Abaganga n’abita ku bagore babyara babazwe bongerewe ubumenyi

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Abaganga bo mu Bitaro by’Uturere 20 bahawe ubumenyi butandukanye bugamije gufasha umubyeyi wabyaye abazwe ndetse na nyuma yaho, hagamijwe kumurinda ingaruka yahura nazo ndetse no kurinda umwana.

Aba bahuguwe n’Umushinga Momentum Safe Surgery in Family Planning and Obstetrics watewe inkunga n’Umuryango w’Amerika Mpuzamahanga utanga ubufasha (USAID).

Uyu mushinga Momentum Safe Surgery in Family Planning and Obstetrics, watangiye muri Mata 2021, ugeza mu Gushyingo 2024, ushowemo arenga Miliyoni 3.37 mu madorali ya Amerika.

Ukaba wari ufite intego yo kuzamura ubumenyi ku baganga babyaza hagamijwe kurinda ubuzima bw’umubyeyi muri icyo gihe ndetse no mu gihe kizaza, hirindwa ko yazahura n’ingaruka mbi nyuma.

Muri Icyo gihe hahuguwe abakora kwa muganga 839 barimo abaganga, abaforomo n’ababyaza bahawe amahugurwa ajyanye no kubyaza wabaze umubyeyi ndetse hanahugurwa abatera ibinya 56.

Bigirimana Rosine,uhagarariye Umushinga Monentum Rwanda, yavuze ko mu gihe cy’imyaka itatu bakoreye mu Rwanda bibanze ku mutekano mu gihe cyo kuvura umubyeyi wabyaye abazwe.

Ati ” Ubumenyi twatanze, bwari bujyanye no guhugura abaganga binyuze mu mahungurwa ndetse no kubaha ubumenyi bubaherekeza mu kazi.”

Yasobanuye ko basanze abaganga bafite ubumenyi nk’uko bari barabyigiye ko ariko ko mu buvuzi hagenda haza ibintu bishya, bityo ko abaganga bahuguwe ngo bakomeza kwiyongera ubumenyi bijyanye n’igihe kiriho.

Avuga ko ubumenyi batanze bwatanze umusanzu ukomeye mu kugabanya imfu z’abagore bapfa babyara ndetse n’izindi ngaruka bahuraga nazo nyuma yo kwibaruka.

- Advertisement -

Ati’ Ibyo rero byatumye bigaragara ko hagabanutse umubare w’abagore babyara babazwe, kuko abaganga bari bahawe ubumenyi bwifashishwa mu gukurikirana umugore utwite ku buryo, atazakenera kubagwa.”

Dr Aline Uwimana, Ukuriye agashami Gashinzwe Gukurikirana Ubuzima bw’Umugore n’Umwana mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), yavuze ko u Rwanda rugeze ahashimishije mu kwita ku buzima bw’abagore babyara babazwe, ko kandi bashimira umushinga Momentum.

Yavuze ko hakiri ibyuho bigihari, ko ariko Guverinoma y’u Rwanda ibifite mu nshingano gukomeza guhugura abaganga n’ababyaza.

Ati” Ubu rero dufite ingamba zo gukomeza kubafahsa gukomeza guteza imbere ubumenyi bwabo bavuye ku Ishuri.”

Yasobanuye ko mu bitaro bikuru by’uturere ubu byagezemo abaganga n’ababyaza kandi bigizwemo uruhare na Minisiteri y’Ubuzima muri gahunda yayo ya 4×4.

Ati” Mbere ya 2022-2023, twasohoraga inzobere 10 gusa ku mwaka iyi porogarame itaratangira , ariko ubu twizeye ko uyu mwaka hazasohoka abageze kuri 50.”

Imibare igaragaza ko Impfu z’ababyeyi bapfa babyara zagabanutse ziva ku 1,071 ku 100,000 mu 2000, zigera kuri 203 ku 100,000 muri 2020.

U Rwanda rwihaye intego yo kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara, zikava ku babyeyi 203 ziriho ubu zikagera kuri 70 ku babyeyi 100 000 mu mwaka wa 2030.

UMUSEKEKE.RW