Abantu 18 bakekwaho kuba abarwanyi ba M23 bafatiwe muri Uganda

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Komiseri wa Polisi ushinzwe diviziyo mu Ntara ya Ituri, avuga ko “ Bacaga hafi yo ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.

Guverinoma ya Uganda yataye muri yombi abantu 18 bakekwaho kuba abarwanyi b’umutwe wa M23,ibohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi byabaye kuwa kabiri tariki ya 26 Ugushyingo 2024, mu mukwabu udasanzwe wa Polisi ya Uganda bashyikirizwa guverineri w’Ingabo wa Ituri muri Bunia.

Amakuru avuga ko “ Aba biganjemo urubyiruko bivugwa ko batoranywaga ku kuba abarwanyi ba M23 muri teritwari ya Djugu,aha hafi y’inkambi y’ahahungiye abantu.”

Bivugwa ko bashyirwaga mu mutwe wa M23 n’uwitwa Ngabu .

Aba bafashwe bivugwa ko bari bagiye kurwanira umutwe wa M23/AFC, bambuka umupaka baciye Mahagi,Alego na Paida.

Ikinyamakuru Actualite , kivuga ko Komiseri wa Polisi ushinzwe diviziyo  mu Ntara ya Ituri, Ngoyi Sengelwa ,avuga ko “ Bacaga ku mupaka w’u Rwanda na Uganda. Twababeretse kandi rwose turabashyikiriza ubutabera bwa gisirikare.”

Igisirikare cya Congo gikomeje guhangana n’umutwe wa M23 ukomeje kwatsa igitutu leta, usaba ko bahagarika akarengane gakorerwa abanyekongo bavuga ikinyarwanda.

UMUSEKE.RW