Abanyafurikakazi bitezweho gukora ibitangaje muri siyansi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

I Kigali mu Rwanda hari kubera inama Nyafurika yahuje Abagore baturutse mu b’ibihugu bya Afurika bari kuganirira hamwe ibikibangamiye, ab’igitsina gore ngo bitabire ku bwinshi kwiga amasomo ajyane na Siyansi ku rwego rwa Kaminuza.

Abayitabiriye bari kuganira ku mbogamizi zikigora abagore kwiga bakaminuza muri Siyansi ndetse n’icyakorwa ngo ziveho burundu.

Hagaragajwe ko abagore biga Siyansi kuri za Kaminuza bakiri bake, ko kandi ibi bidindiza imibereho yabo kuko bituma badahanga udushya ngo biteze imbere bateze imbere n’ibihugu byabo.

Dr. Marie Chantal Cyurinyana, usanzwe ukora mu Ikigo Nyafurika cy’Imibare na Siyansi [AIMS], akaba no mu ihuriro ry’abagore bize Siyansi, asanga guha abakobwa uburyo bwo kwiga Siyansi, bitareba bamwe.

Ati “ Ni ikintu buri wese akwiye gukora kugira ngo ubumenyi bwa siyansi bugirire akamaro abantu bose cyane cyane abakobwa n’abagore n’ibihugu byabo muri rusange”.

Prof Cecil Naphtaly, agaruka ku ntego y’abateranyirije i Kigali yavuze ko baje kuganira ku gituma abagore bataminuza n’icyakorwa ngo bicike.

Ati” Icyatuzanye ni ugutuma abakobwa bakura bafite umuhate wo kwiga Siyansi kugira ngo bizabafashe kwihangira imirimo nyuma yo kuminuzamo.”

Prof. Dr. Sam Yala Perezida wa AIMS Rwanda yashimangiye ko gufatanya kwa Afurika muri Siyansi bizageza uyu mugabane ku iterambere rirambye kandi ko abagore bagomba kubigiramo uruhare rukomeye.

Tariki ya 11 Gashyantare buri mwaka u Rwanda rwifatanya n’Isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore n’abakobwa mu masomo ya siyansi.

- Advertisement -

Kugeza ubu abiga amasomo arimo Siyansi mu Rwanda, bangana n’ibihumbi 276,323 harimo 60% by’abakobwa. Ibi birasobanura neza ko umubare w’abakobwa umaze kuzamuka.

Abarimu ibihumbi 4900 barimo 33% b’abagore, bamaze guhabwa amahugurwa ku kwigisha amasomo ya Siyansi n’uburyo yakwifashishwa.

Dr. Marie Chantal Cyulinyana, Umuyobozi Mukuru wa RAWISE

UMUSEKE.RW