Abarundikazi babiri bapfiriye mu nkongi mu Bubiligi

Abarundikazi babiri bapfiriye mu  mpanuka y’inkongi y’umuriro yabereye i Buruseli mu Bubiligi.

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo  kuwa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2024, nkuko abagize imiryango yabo babitangaje.

Abitabye Imana ni Masika Sandra w’imyaka 20 na Muco Steffy Bretta w’imyaka 27.

Uwo muriro wadutse mu nzu y’amagorofa atatu iri hagati mu karere ka  Anderlecht, mu nzu ibamo abantu benshi bafite inkomoko muri Afurika .

Umuvugizi wa Polisi ushinzwe gukumira impanuka mu Mujyi wa Buruseli, Walter Derieux yabwiye BBC ko umuriro watangiye kwaka mu gicuku mu nzu iri hasi.

Uwo mupolisi yavuze ko uwo muriro wahavuye wadukira izindi nyubako zo hejuru.

Yakomeje avuga ko nubwo bagerageje kuzimya, basanze mu nzu zo hejuru hari abantu batatu bapfuye, harimo abagore babiri bakomoka muri Afurika.

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu nibwo imiryango ya ba nyakwigendera yatangaje ko muri batatu bapfuye, babiri ari Abarundikazi, Masika Sandra na Muco Steffy Bretta.

Bari basanzwe bakora mu ruganda rutunganya inyama rwitwa Viangro aho i Buruseli.

- Advertisement -

Iyo miryango yavuze ko byabagoye kumenya ko ababo bapfuye kubera ko polisi yo mu Bubiligi itahise ibamenyesha kuko yabanje gutegereza  isuzuma ryo kwa muganga.

Polisi yatanagje ko iperereza rikomeje bityo hakiri kare ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.

Si ubwa mbere Anderlecht, yibasiwe n’inkoki kuko mu myaka itatu ishize, aba barundikazi babaye aba  15 bahitanywe n’umuriro muri ako karere kari  murwa mukuru w’Ububiligi.

Anderlecht ni yo ya mbere mu turere tuzwiho no guturamo  n’abanyamahanga benshi hamwe n’Ababiligi bafite inkomoko  mu bihugu byo muri Aziya na Afurika.

UMUSEKE.RW