Abasifuzi bazayabora imikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Imikino y’umunsi wa 11 y’Icyiciro cya mbere mu Bagabo, izatangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo 2024. Police FC izaba yakiriye Amagaju FC Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Péle Stadium.

Uyu mukino uzayoborwa na Mulindangabo Moïse uzaba uri hagati mu kibuga. Safari Hamiss na Muhire Faradji, bazaba ari abanyagitambaro, mu gihe Nshimyumuremyi Abdallah azaba ari umusifuzi wa Kane.

Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2024, hateganyijwe imikino itandatu ya shampiyona.

Vision FC izakira Rayon Sports Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri Kigali Péle Stadium. Ni umukino wahawe Ishimwe Claude “Cucuri.” Mutuyimana Dieudonné Dodos na Mugisha B. Fabrice, bazaba bari ku ruhande mu gihe Umutoni Aline azaba ari umusifuzi wa Kane.

Muhazi United izakira Bugesera FC Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade ya Ngoma. Ni umukino wahawe Nsabimana Céléstin uzaba ari hagati mu kibuga. Azunganirwa na Ndayambaje Hamdan na Nsengiyumva Jean Paul mu gihe Mukiza Patrick azaba ari umusifuzi wa Kane.

Gasogi United izakira Gorilla FC Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Péle Stadium. Kayitare David ni we musifuzi uzawuyobora, akazaba yunganirwa na Ishimwe Didier na Karemera Tonny mu gihe Ahad Gad azaba ari umusifuzi wa Kane.

Rutsiro FC izakira Kiyovu Sports Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Umuganda. Uyu mukino wahawe Ngabonziza Dieudonné uzaba ari hagati mu kibuga. Mugabo Eric na Ruhumuriza Justin, bazaba ari abanyagitambaro mu gihe Bigabo Frank azaba ari umusifuzi wa Kane.

Musanze FC izakira Etincelles FC Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Ubworoherane. Ngabonziza Jean Paul ni we uzayobora uyu mukino. Umutesi Alice na Habumugisha Emmanuel, bazaba bamwungirije mu gihe Akingeneye Hicham azaba ari umusifuzi wa Kane.

Mukura VS izakira Marines FC Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade mpuzamahanga ya Huye. Ugirashebuja Ibrahim azaba ari umusifuzi uri hagati. Maniragaba Valery na Ntirenganya Elie, bazaba bari ku ruhande mu gihe Nshimiyimana Remy Victor azaba ari umusifuzi wa Kane.

- Advertisement -

Ku Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2024, hateganyijwe umukino umwe gusa uzasoza umunsi wa 11 wa shampiyona.

AS Kigali izaba yakiriye APR FC Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri Kigali Péle Stadium. Rulisa Patience ni we uzayobora uyu mukino. Karangwa Justin na Mbonigena Seraphin, bazaba bari ku ruhande mu gihe Nizeyimana Is’haq azaba ari umusifuzi wa Kane.

Cucuri we azayobora umukino wa Vision FC na Rayon Sports
Rulisa Patience azakiranura AS Kigali na APR FC

UMUSEKE.RW