Abayovu bongeye kwitabaza Mvukiyehe Juvénal

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu rwego rwo gukomeza gushaka ibisubizo by’ibibazo Kiyovu Sports ifite, uwahoze ayiyobora ariko bamwe mu bakunzi ba yo bavumira ku gahera, Mvukiyehe Juvénal, yatumiwe mu Nama yiswe “Goboka Kiyovu Sports”, yari igamije kwishakamo ubushobozi bw’ibitekerezo n’amafaranga byo gufasha iyi kipe yo ku Mumena.

Kuri uyu wa Gatandatu guhera Saa kumi n’Ebyiri z’umugoroba muri Galaxy Hotel, hateraniye Inama nyunguranabitekerezo yatumiwemo bamwe mu bakunzi ba Kiyovu Sports bagombaga kwishakamo ibisubizo by’ibibazo iyi kipe ifite. Umwe mu bayitumiwemo ariko utakiri Umunyamuryango w’Urucaca, ni Mvukiyehe Juvénal wigeze kuyiyobora ariko akaza kwakwa Ubunyamuryango.

Uyu mugabo bamwe mu Bayovu bahora bashimira byinshi yahesheje iyi kipe yo ku Mumena birimo no kongera gutuma bamwe bamwenyura nyuma y’imyaka myinshi bababaye, yari mu bahawe ubutumire bwo kwitabira iyi nama.

Umwe mu bakunzi ba Kiyovu Sports batashe kwivuga amazina, yabwiye UMUSEKE ko aho iyi kipe bihebeye igeze, ari aho guhuza imbaraga kuri buri wese wagira icyo ayifasha kugira ngo ive mu bihe bibi irimo. Yavuze ko kandi ko ari igihe cyiza cyo kunga Ubumwe ku Bayovu bose aho bari.

Ati “ Reka nkubwire, ubu Kiyovu ikeneye amaboko yose yabasha kuyifasha ngo ibashe kuva mu bibazo irimo. Ubu ntabyo kuvuga ngo uyu byagenze uku, ngo uyu byagenze uku… Bareke duhurize hamwe dufashe ikipe yacu.”

Urucaca ruri ku mwanya wa nyuma n’amanota atatu mu mikino umunani rumaze gukina. Iyi kipe yagize ibibazo birimo kutemererwa gusinyisha abakinnyi kubera ibihano yafatiwe na FIFA kubera gutandukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko na bamwe mu bari abakinnyi ba yo.

Juvénal Mvukiyehe yari mu bitabajwe ngo bishakemo ibisubizo Kiyovu Sports ifite

UMUSEKE.RW