Amagaju FC yasuzuguriye Police i Kigali

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe ya Police FC ikomeje gutungura benshi, yatsinzwe n’Amagaju FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’umupira w’amaguru y’icyiciro cya mbere mu Bagabo.

Kuri uyu wa gatanu, ni bwo hatangiye imikino y’umunsi wa 11 ya shampiyona y’umupira w’amaguru y’icyiciro cya mbere mu Bagabo. Iyi mikino yabimburiwe n’uwahuje ikipe y’Abashinzwe umutekano n’iterwa inkunga n’Akarere ka Nyamagabe.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Péle Stadium guhera Saa cyenda z’amanywa. Amagaju F yaje gukina uyu mukino, iheruka gutsindirwa mu rugo na AS Kigali, mu gihe Police FC yaherukaga gukura amanota kuri Stade Umuganda ubwo yahatsindiraga Marines FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Ani Elijah.

Si byinshi byagaragaye mu minota 45 y’igice cya mbere, uretse igisa na penaliti yashoboraga guhabwa ikipe yo mu Bufundu ariko Mulindangabo Moïse wayoboye umukino, avuga ko nta kosa ryakorewe Iradukunda Daniel mu gihe ikipe ye yo yabonaga Issa Yakubu yamugwishije mu rubuga rw’amahina.

Mu gice cya kabiri, Amagaju FC yaje agaragaza inyota yo kubona igitego ariko Ndizeye Samuel na Yakubu bakinaga mu bwugarizi bwa Police FC, bakomeza kubyitwaramo neza. Ku munota wa 60, iyi kipe y’i Nyamagabe, yashoboraga kubona igitego ku mupira Iradukunda Daniel yambuye umunyezamu, Rukundo Onesme ariko ashatse kuwushyira mu izamu ugarurwa na ba myugariro ba Police FC.

Ku munota wa 69, ni bwo ibintu byaje kuba bibi ku bashinzwe Umutekano, nyuma y’uko rutahizamu, Kiza Useni Séraphin yafunguraga amazamu ku mupira mwiza yari ahawe na Rashid Mapoli Yekini. Nyuma yo gutsindwa igitego, iyi kipe itozwa na Mashami Vincent yahise ijya ku gitutu.

Gusa abo mu Bufundu, bakomeje gucunga igitego cya bo, ndets iminota 90 irangira batahanye amanota atatu imbumbe, maze aba Kacyiru bongera gukomeza kwibazwaho ku nshuro ya kenshi.

Amagaju FC yahise agira amanota 15 afata umwanya wa gatandatu, mu gihe Police FC yagumanye umwanya wa gatatu n’amanota 18.

Indi mikino iteganyijwe ejo:

- Advertisement -

Musanze FC vs Etincelles FC [15h, Ubworoherane].

Mukura vs Marines FC [15h, Stade Huye].

Gasogi United vs Gorilla FC [15h, KPS].

Vision FC vs Rayon Sports [18h, KPS].

Amagaju FC yatsindiye Police FC i Kigali
Police FC yongeye kwibazwaho
Ani Elijah yabuze igitego
Abasore b’Amagaju FC, bagoye Police FC
Ni umukino wabereye kuri Kigali Péle Stadium

UMUSEKE.RW