Umukino w’ikirarane cy’umunsi wa Karindwi wa shampiyona, uzahuza AS Kigali na Police FC, wahawe abasifuzi batatu mpuzamahanga bayobowe na Ishimwe Jean Claude uzwi ku izina rya “Cucuri.”
Imikino y’ibirarane itarakiniwe igihe, irakinwa guhera kuri uyu wa Gatandatu. Ubanziriza indi, ni uhuza Rayon Sports na Etincelles FC Saa Kumi n’Ebyiri z’ijoro kuri Kigali Péle Stadium. Uyu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa Karindwi, uraza kuba uyobowe na Twagirumukiza AbdulKarim uraba uri hagati mu kibuga.
Uyu musifuzi araba afatanya na Mutuyimana Dieudonné na Nsabimana Thierry mu gihe Ahad Gad araba ari umusifuzi wa Kane kuri uyu mukino.
Umukino wa AS Kigali na Police FC, uteganyijwe kuzakinwa ejo Saa Kumi n’Ebyiri z’ijoro kuri Kigali Péle Stadium. Uzayoborwa na Ishimwe Jean Claude [Cucuri] uzaba ari hagati, Ishimwe Didier na Akimana Juliette bazaba ari abasifuzi bo ku ruhande mu gihe Nshimyumuremyi Abdallah azaba ari umusifuzi wa Kane.
Undi mukino w’ikirarane, ni uwakabaye warabaye ku munsi wa mbere wa shampiyona. Uyu uzakinwa ejo Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Péle Stadium. APR FC izaba yakiriye Rutsiro FC. Uzayoborwa na Rulisa Patience uzaba ari hagati mu kibuga, Karangwa Justin na Ndayambaje Hamdan bazaba ari abanyagitambaro mu gihe Muhaweyezu Roberto azaba ari umusifuzi wa Kane.
UMUSEKE.RW