Cardinal wa Congo azitabira inama ibera mu Rwanda

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Cardinal AMBONGO BESUNGU wa Congo azitabira inama ibera mu Rwanda

Cardinal Fridollin AMBONGO BESUNGU, Arikiyepiskopi wa Kinshasa akaba na Perezida w’Ihuriro ry’Abepiskopi Muri Afurika na Madagascar (SECAM),  ategerejwe i Kigali kuri uyu wa mbere tariki 25 Ugushyingo 2024, aho yitabira Inama ya Komite Ihoraho y’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagascar.

Iyi nama kandi izitabirwa n’Abandi Bepiskopi bagera kuri 11 n’abapadiri bafite imirimo inyuranye muri iyi Komite.

Abepiskopi bategerejwe bakaba bazaturuka mu bihugu bya Nigerie, Mozambique, Aligerie, Madagascar, Namibia, Ghana, Tchad, Kenya na RDC.

Cardinal AMBONGO BESUNGU uzitabira iyi nama, ubushinjacyaha bwa Congo bwigeze kumushinja “gukwiza impuha no kugumura rubanda ngo rwivumbagatanye kuri leta.”

Umushinjacyaha Firmin Mvonde wa Congo yamushinjaga “kuvuga “amagambo y’urucantege ku ngabo za FARDC ziri ku rugamba ruhanganyemo na M23.”

Cardinal Fridolin Ambongo yumvikanye anenga ubutegetsi bwa Kinshasa uko bukemura ikibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa Congo.

Ambongo yanenze leta kandi gukorana na FDLR no guha intwaro imitwe y’inyeshyamba yiswe Wazalendo nk’ingaruka y’umutekano mucye i Goma.

Icyakora mu guhosha uburakari bwari bwuzuranye Abanye-Congo, uyu wihaye Imana, yagiranye ibiganiro mu muhezo na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,Felix Antoine Tshisekedi.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *