FERWAFA yavuze ku kibazo cy’abarimo Sahabo na York

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’uko umutoza w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, akomeje kugaruka ku mazina arimo Hakim Sahabo, Rafaël York na Hakizimana Muhadjiri akagaragaza ko aba bakinnyi bigoye kugaruka mu Amavubi mu gihe akiri umutoza, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yunze mu rye ahamya ko amahitamo ari aye.

Mu minsi ishize ubwo Amavubi yarimo yitegura umukino wa Djibouti mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu Bihugu bya bo [CHAN], umutoza, Trosten Frank Spittler yongeye kubazwa impamvu yahisemo ko mu bo amaze iminsi ahamagara, hatagaragaramo Hakizimana Muhadjiri wa Police FC kandi ari umwe mu bagenderwaho muri iyi kipe.

Uyu Mudage uzwiho kutarya indimi, yasubije ko kuba uyu mukinnyi atari kubona amahirwe yo guhamagarwa, ari ikibazo cy’igihe gusa, ko nawe igihe cye kizagera. Ibi yabigarutseho, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyabaye ku wa Kane, tariki ya 24 Ukwakira 2024.

Yagize ati “Buri muntu na buri kintu kigira igihe cyacyo, nanjye mfite igihe cyanjye. Icyemezo nafashe cyo guhamagara aba bakinnyi ntaho gihuriye na Muhadjiri cyangwa undi mukinnyi wese. Nk’uko nabivuze Muhadjiri ndamwubaha kandi ndamukunda gusa ibyo si byo by’ingenzi, turajwe inshinga no kureba icyadufasha gutsinda.”

Uretse kuvuga kuri Muhadjiri kandi, Spittler yanavuze ko impamvu Hakim Sahabo atari kubona amahirwe yo guhamagarwa mu Amavubi, hari ibyo akwiye kubanza gukemura ndetse akongera kubona umwanya wo gukina mu kipe ye ariko kandi akabasha kujya ku murongo w’ibyo uyu mutoza amwifuzaho.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kitabiriwe na Komite Nyobozi ya FERWAFA ku wa Kane tariki ya 7 Ugushyingo 2024, Perezida w’iri shyirahamwe, Munyantwari Alphonse abajijwe niba iki gisa no gukumira aba bakinnyi mu kipe y’Igihugu bidashobora kubuza amahirwe u Rwanda yo kubona abandi Banyarwanda bakina ku Migabane itandukanye, yasubije ko umutoza ari we uhitamo abo akeneye.

Ati “Umutoza ni we uhitamo abakinnyi akoresha. Nka Perezida w’ikipe nta bwo wivanga mu kumuhitiramo abo akinisha kuko iyo akazi kamunaniye muratandukana.”

Gusa uyu muyobozi yakomeje avuga ko nanone iyo agize abo adahamagara kandi nyamara bigaragara ko bashoboraga kugira icyo bongera mu kipe yahamagaye, abitangira ibisobanuro ku bakoresha be kugira ngo haveho urwo rwikekwe.

Ati “Ariko nanone n’uwo adahamagaye cyangwa adakoresheje, aba agomba gutanga impamvu.”

- Advertisement -

Aba bakinnyi bose, ntibahamagawe muri 30 bazinjira mu mwiherero w’Amavubi yitegura imikino irimo uwa Libya na Nigeria [Super Eagles] yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025 kizabera muri Maroc.

Hakim Sahabo ntaheruka guhamagarwa mu Amavubi
Hakizimana Muhadjiri akomeje kurenzwa ingohe mu Amavubi

Rafaël York [uri iburyo], ntaheruka mu Amavubi
UMUSEKE.RW