Général yahaye Kiyovu agahimbazamusyi gatubutse

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gushimishwa n’intsinzi y’umukino wa Etincelles FC, uwahoze ayobora Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis uzwi nka “Gnéral”, yahaye abakinnyi b’iyi kipe agahimbazamusyi yari yabemereye mbere y’umukino bari banyotewemo amanota.

Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo Kiyovu Sports yari yakiriye Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona. Ni umukino iyi kipe yo ku Mumena yaje ifite intego yo gushyira iherezo ku gutsindwa yari imazemo imikino irindwi yikurikiranya.

Ibifashijwemo na Ishimwe Kevin ndetse na Mbonyingabo Regis, Kiyovu Sports yatsinze Etincelles FC ibitego 2-1, maze amanota atatu ataha ku Mumena. Nyuma yo kubona aya manota, Abayovu batandukanye basazwe n’ibyishimo ndetse barisaka hagamijwe gushakira abakinnyi agahimbazamusyi.

Ndorimana Jean François Régis uzwi nka “Gnéral”, wigeze kuyobora Urucaca, yahise ajya mu rwambariro maze abakinnyi abaha miliyoni imwe y’u Rwanda, cyane ko mbere yo gukina uyu mukino, yari yarabibasezeranyije. Général yahise afata ijambo asaba abasaba kugumana ubushake bagaragaje kuri uyu mukino. Yabijeje ko nibatsinda Rutsiro FC, ibyo yabahaye azabyongera.

Aya mafaranga uyu mugabo yatanze, yaje yiyongera ku bihumbi 100 Frw byari byemerewe buri mukinnyi mu gihe bagombaga gutsinda uyu mukino bongeye gutuma Abayovu bongera kumwenyuraho. Abakinnyi bijejwe ko mu ntangiriro z’icyumweru gitaha, bazabona umushahara wa bo.

Urucaca rwahise rujya ku mwanya wa 15 n’amanota atandatu n’umwenda w’ibitego 13 mu mikino icyenda imaze gukina.

Ndorimana yahaye Kiyovu agahimbazamusyi kangana na miliyoni Frw
Abasore bongeye kumwenyura
Urucaca rwongeye kubona amanota yuzuye

UMUSEKE.RW