Guverineri Kayitesi yakebuye abaturage bubaka imisarani bya nyirarureshwa

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye abaturage kutubaka imisarani bagamije guhimana n’Ubuyobozi ngo babwereke ko bayifite, ko ahubwo kugira umusarani mwiza ari uburyo bwo kwirinda no kurinda abaturanyi.

Yabivuze kuri uyu wa Kabiri, tariki 19 Ugushyingo 2024, Mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Gasaka mu Kagari ka Nyabivumu.

Aha hari habereye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umusarani ku rwego rw’Igihugu, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umusarani uboneye, ahantu h’umutuzo.”

Uyu munsi kandi wahujwe no gutangiza ku mugaragaro gahunda y’Umudugudu w’Icyitegererezo mu bikorwa by’Isuku n’Isukura.

Aha muri Nyamagabe hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umusarani, imibare igaragaza ko abaturage bangana na 98.8% bafite imisarani.

Muri abo 75.9%, nibo bafite imisarani yujuje ibisabwa kandi idasangirwa n’ingo zirenze rumwe mu gihe kandi hari ingo zingana na 14% zifite imisarani yujuje ibisabwa ariko isangiwe n’ingo.

Dr. Nzabonimana Ephraim usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kigeme, yavuze ko hari abantu badafite imisarani ko kandi aha ariho hari inkomoko y’indwara zituruka ku mwanda zikunze kuzahaza abana.

Ati” Mu ndwara 10 zibasiye abaturage b’aka Karere [Nyamagabe], indwara z’inzoka zo mu nda n’iz’impiswi ziza ku mwanya wa kabiri n’umwanya wa gatanu mu ndwara zibasiye abaturage bivuriza ino.”

Dr Nzabonimana yavuze ko umunsi Mpuzamahanga w’Umusarani ubibutsa ukanabahamagarira kwibuka ko isuku ari ngombwa ku buzima ko kandi ibyo bikwiriye kubaho ari uko urugo rufite umusarani wujuje ibisabwa.

- Advertisement -

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yabwiye abaturage ba Nyamagabe ko kugira umusarani mwiza bigabanya ikiguzi cy’ubuzima n’amafaranga batakaza bajya kwivuza indwara zituruka ku mwanda.

Yagize ati “Kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa ni ukugabanya ikiguzi gihenze cyane cy’ubuzima n’ibyo twatakazaga twagiye kwivuza ndetse no kwirinda indwara nyinshi zitewa n’umwanda.”

Yabwiye abaturage ko kuba umusarane witwa ‘Ubwiherero’, bivuze ko ari aho umuntu ajya agiye kwiherera ntiyiyandarike ku musozi, abasaba kutabwuka bagamije guhimana na Gitifu ngo bamwereke ko babwubatse.

Yagize ati ” Ugomba kwiherera ahantu hujujwe ibisabwa. Ntugakore umusarane ngo wubake ngo ugeze ku matafari abiri cyangwa ngo ntushyireho umuryango. Ubwiherero si ahantu ugomba kujya wipfutse mu mazuru.”

Guverineri Kayitesi yasabye abaturage kumva ko isuku nayo isaba ikiguzi kuko utayimakaje bimuhenda cyane iyo yagiye kwivuza indwara zatewe n’umwanda.

Yagize ati “Dufatanye rero gushishikariza abaturanyi, imiryango yacu kugira uruhare mu isuku, kugira ngo twirinde turinde n’abandi badukikije.”

Ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire rigaragaza ko mu Rwanda 72% by’ingo bafite imisarani yujuje ibisabwa, uretse ko 44% mu Mijyi usanga iyo misarani bayisangiye ari ingo nyinshi.

Gusa hakaba hari intego y’uko uyu mwaka ingo zizaba 100%, binyuze mu bafatanyabikorwa batandukanye barimo n’Umushinga Water for People muri Gahunda yayo Isoko y’Ubuzima.

Kuva muri Nyakanga 2021 yafashije kubaka no gusana imisarane ivuguruye 2,381 mu Karere ka Nyamagabe naho ku rwego rw’igihugu ikaba yarafashije 15,491 mu turere 10 ukoreramo.

Utwo ni Nyamagabe, Nyanza, Ruhango, Ngororero, Rwamagana, Kayonza, Nyagatare, Ngoma, Nyabihu na Kirehe.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko umusarani umeze neza ubusanzwe ugomba kuba bufite idari rikomeye kandi ripfundikirwa, inkuta zikomeye kandi ndende.

Uwo musarani ugomba kuba ufite igisenge gisakaye neza ukurikije amabwiriza y’ubwubatsi mu Rwanda, umwobo uri hagati ya metero eshatu n’esheshatu z’ubujyakuzimu ndetse na metero imwe y’umurambararo.

Ugomba kugira urugi rukingwa neza, ukagira aho umuntu akarabira intoki hafi ndetse ukanasukurwa buri munsi.

Hatashywe ikigo cy’icyitegererezo mu bikorwa by’Isuku n’Isukura
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE i NYAMAGABE