Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yahawe isinde

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Hon. Lambert Dushimirimana wayoboraga Intara y'Iburengerazuba

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasimbuje ku mirimo Lambert Dushimirimana wari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, yasimbuwe na Bwana Ntibitura Jean Bosco.

Ibi ni ibyatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatandatu.

Ku wa 04 Nzeri 2023, nibwo Hon Lambert Dushimimana yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba asimbuye Habitegeko Francois wakuwe mu nshingano na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Mbere yo guhabwa izi nshingano, Hon Dushimimana yari Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda.

Ntibitura Jean Bosco yari akuriye ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda muri Minisiteri y’Umutekano, yabaye n’ Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Rwego rw’Igihugu rw’Umutekano n’Iperereza.

Jean Bosco Ntibitura wahawe kuyobora Intara y’Iburengerazuba