Ababyeyi basobanuriwe uko bakemura amakimbirane nuko bakira ibikomere mu muryango hifashishijwe ubugeni, umuco n’ubuhanzi.
Ni ibyagaragajwe ubwo ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2024, mu Mujyi wa Kigali, haberaga imurikabikorwa k’umuryango utekanye, no kuraga imbaraga abazadukomokaho.
Ryateguwe n’umuryango Uyisenga ni Imanzi ufatanyije n’Umuryango w’abanyeshuri barokotse jenoside, AERG, binyuze mu mushingwa wiswe Nkwihoreze.
Muri iri murikabikorwa hagiye hashushanywa ibishushanyo bitandukanye, handikwaho amagambo agaragaza ibibazo umuntu wahungabanye aba afite birimo umunabi, kunywa ibiyobyabwenge, kwanga ishuri, agahinda ko mu mutima n’ibindi byinshi.
Bihoyiki Marie Gaudence, wo mu Murenge wa Kinyinya,Akagari ka Kagugu mu Mujyi wa Kigali, avuga ko yabanaga mu makimbirane n’umugabo we gusa nyuma yo guhura na Uyisenga ni Imanzi, ubu urugo rwe rubanye mu mahoro nyuma yo kwerekwa uko yakira ibikomere.
Yagize ati “ Nabagaho ndi buheranwe n’agahinda kubera ibibazo nari mfitanye n’umugabo. Ariko kuva nahura na Uyisenga ni Imanzi, nsigaye mu rugo byaratekanye, nta kibazo.”
Akomeza agira ati “Ntarahura n’uyu muryango nge n’umugabo twabaga mu makimbirane,umugabo yajyaga mu kazi, nkategereza ko ataha nkaheba. Akamara nk’iminsi itatu ari mu gasozi ntazi naho aba.
Ariko kuva twahura na Uyisenga ni Imanzi, bakatwigisha, icyo kintu sinkikibona. Cyangwa niyo yatahaga ugasanga aho kubwira abana neza ahubwo akabakubita. Ariko kuva twahura n’uyu muryango ubu ibintu byose bimeze neza.”
Uyu mubyeyi avuga ko uyu muryango wabafashije gukemura amakimbirane no gukira ibikomere hifashijwe ubugeni.
- Advertisement -
Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe imikurire no kurengera umwana mu kigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana NCDA ,Iradukunda Diane, avuga ko amakimbirane mu miryango agira ingaruka ku bana bityo hagikenewe ibiganiro kubawugize.
Ati “Ikibazo cya mbere ni amakimbirane ari hagati y’ababyeyi aza akagira ingaruka kuri ba bana. Dufite ikibazo cy’imyitwarire itari myiza kuri bamwe mu babyeyi. “
Yakomeje ati “Aha navuga nko gukoresha ubusinzi bukabije, gukoresha ibiyobyabwenge, navuga ku kibazo cyo kwiyandarika biri mu babyeyi bamwe na bamwe, ibyo byose ugasanga bigira ingaruka ku bana, Abana ntabwo bari kubona bya biganiro bikwiye kuranga umuryango kugira ngo bavome u bumenyi butandukanye binyuze mu babyeyi.”
Iradukunda asaba ababyeyi guharanira ko umuryango ugomba kubaho ushoboye kandi utekanye kandi urangwa n’ibiganiro.
Ati “Icyo twasaba umubyeyi cya mbere ni uko agomba kumva ko umuryango uba ushoboye kandi utekanye.Umuryango urangwa n’ibiganiro hagati y’umuryango , urangwa no gushaka iterambere ariko nabo ubwabo ntibiyibagirwe. Barasabwa kubahiriza inshingano ku bana no gutanga uburere buboneye ku bana.”
Iradukanda yasabye akandi abana kurangwa n’indangagaciro za gipfura.
Umuyobozi wungirije wa AERG ,Ndizihiwe Blaise, nawe ashimangira ko uyu mushinga Nkwihoreze bafatanyije na Uyisenga ni Imanzi ufasha ahanini abana kutagerwaho n’ingaruka z’ihungabana ry’ibikomere ababyeyi babo banyuramo cyangwa banyuzemo.
Ati “Nk’umuryango wa AERG icyo ugiye kudufasha ahanini ni ukureba ko, hari icyo twita guhererekanya ihungabana. Hari ababyeyi bafite ibikomere batewe na Jenoside ariko bya bikomere bakabihereza n’abana babo. Icyo uyu mushinga wagiye udufasha ahanini ni ugutuma wa mwana adahabwa rya hungabana ahubwo ahabwa ubudaheranwa kugira ngo amateka yaranze igihugu atamuherana , ababyeyi babo badakomeza kuyahererekanyan’ihungabana ku bana babo.”
Yasabye ko ababyeyi baganiriza abana babo kandi bakababwiza ukuri, babarinda ingengabitekerezo yo ku ishyiga.
Umuyobozi w’Umuryango Uyisenga ni Imanzi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’imitekerereze ya muntu, Dr. Uwihoreye Chaste, avuga ko umuryango ukigorwa no kubona ibikoresho byawufasha mu gusabana no gukira ibikomere.
Ati “ Kimwe mu bintu by’ingorabahizi byari bihari ni aho abantu badafite ibikoresho mu kuganira, kuko kuganira na none bisaba ibikoresho. Kandi na none hatari ibikoresho by’abagize umuryango. Kuko mu Kinyarwanda baravuga ngo imitima ikomeretse ntiturana. Niba imitima ikomeretse ntibasha kuganira, niba umugabo akomeretse ntazabasha kuganira n’uwo bashakanye. Niba umugore akomeretse birabanza kumwomora kugira ngo noneho haze ibiganiro. Nicyo iyi gahaunda yaje gukora, komora ahakometse, hakurikirwa n’ibiganiro.”
Dr Uwihoreye avuga ko kurangwa n’ibiganiro,asaba ababyeyi kuganiriza abana babo.
Ati “Umuryango utazimuye urazima. Mureke tuganire. Ibyo tubwira abana , ibyo dufasha abana, niko tuzababona.Utaganiriye na se ntamenya icyo sekuru yasize avuze, mureke tuganire n’abana bacu kugira ngo tubahe amateka yacu, ubuzima bwacu tutabahaye ibibi cyangwa se ibinyoma.”
Umushingwa Nkwihoreze ugamije gukora ubushakashatsi no gukora ibikorwa byo kongera kubaka umuryango utekanye.
Watangiye mu mwaka 2022, ushyirwa mu bikorwa mu ntangiriro za 2024.
Ukorera mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Kigali na Huye .
Uyu mushingwa Nkwihoreze wibanda cyane ku miryango n’abana bari hagati y’imyaka 6-18.
Ugamije gukumira no kurandura ihungabana ry’ihererekanya ry’ibikomere ahubwo bigasimburwa n’ihererekanya ry’imbaraga n’ubudaheranwa kugira ngo hubakwe abana b’igihe kizaza.
UMUSEKE.RW