Hagiye kubakwa ibibuga bine birimo icya Gicumbi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryemeje ko biciye mu bufatanye bw’inzego zitandukanye, hagiye kubakwa ibibuga bine birimo icya Stade ya Gicumbi.

Umupira w’amaguru mu Rwanda, uracyafite ibibazo by’Ibikorwaremezo bikiri bike. Aha harimo ibibuga bikiri bike ugereranyije n’umubare w’abakina umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse ariko bikaba bibi kurushaho iyo abato babuze aho bakinira kandi ari bo baba bahanzwe amaso mu Iterambere rya Ruhago mu Rwanda.

Ni muri urwego  Perezida wa FERWAFA, Munyantwari Alphonse, yemeje ko hari ibibuga bine bigiye kubakwa kugira ngo bibashe kunganira izindi Stade n’ibibuga bikinirwaho ruhago mu Rwanda. Ibibuga bigiye kubakwa ni ibya Rusizi, Rutsiro, Gicumbi n’icyo kuri FERWAFA.

Uyu muyobozi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kane tariki ya 7 Ugushyingo 2024, yashimangiye ko ibi bibuga bizaba byamaze kubakwa mu mwaka utaha.

Ati “Turumva twizeye ko mu mwaka utaha hagati, ibibuga bizaba bikinirwaho. Byumvikaneho neza, ni ugukora ibibuga. Kuri Ferwafa hazaba hari ikibuga kinini.”

Ikirenze kuri ibi kandi, Munyantwari yavuze ko biciye mu bufatanye bw’u Rwanda n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Ruhago ku Isi [FIFA], hateganywa kubakwa ibindi bibuga 10 by’abana. Yashimangiye kandi ko atari ukubaka Stade ahubwo ari iyubakwa ry’ibibuga.

N’ubwo Ibikorwaremezo bya ruhago bikiri ikibazo mu Rwanda, ariko hari ibimenyetso bigaragaza ko iki kibazo kigenda gishakirwa ibisubizo umunsi ku wundi n’inzego bireba.

FERWAFA yemeje ko mu mwaka utaha, ibibuga birimo icya Gicumbi, bizaba byuzuye
N’ibice bikikije ikibuga bikeneye kuvugururwa

UMUSEKE.RW