Handball: U Rwanda rwatsinze umukino wa Gatatu mu Gikombe cya Afurika

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 20, yabonye intsinzi ya gatatu mu irushanwa ry’Igikombe cya Afurika nyuma yo gutsinda Zimbabwe ibitego 55-23.

Uyu mukino wari uwa Gatatu w’u Rwanda, wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Ugushyingo 2024. Ni imikino iri kubera mu Mujyi wa Addis Ababa muri Éthiopie.

Ibi bihugu byombi bisangiye itsinda rya mbere na Congo Brazzaville, Gunea n’Ibirwa bya Réunion.

Nyuma yo kwegukana irushanwa ry’Akarere ka Gatanu (Zone V), iyi kipe itozwa na Ngarambe Francois Xavier, ni imwe mu zihabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa rya Handball.

Umukino wo kuri uyu munsi wasabye abakinnyi b’u Rwanda gukomereza ku ntsinzi babonye mbere bagakomeza kuwuyobora ndetse igice cya mbere bakirangiza bari imbere ku manota 28-9.

Babifashijwe n’umunyezamu mwiza Uwayezu Arsène, basoza umukino bayoboye ku manota 55-23.

Nyuma yo gutera mpaga Congo Brazzaville, gutsinda Guinea  no gutsinda Zimbabwe, tariki ya 6 Ugushyingo ruzacakirana n’Ibirwa bya Réunion.

Nyuma yo kwimana u Rwanda, bari mu byishimo
U Rwanda rwatsinze umukino wa Gatatu

UMUSEKE.RW