Hatangajwe gahunda y’imikino y’ibirarane bya shampiyona

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Bagabo (Rwanda Premier League Board), rwatangaje uko imikino ine y’ibirarane izakinwa.

Ubwo Ikipe ya APR FC, yari mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League akinwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo, hasubitswe imikino ya shampiyona iyi kipe yagombaga gukina.

RPL, yamaze gutangaza gahunda y’imikino ine y’ibirarane iyi kipe y’Ingabo ifite. Iyi ngengabihe y’ibi birarane, igaragaza ko APR FC izasoza gukina iyi mikino muri Mutarama 2025.

Tariki ya 27 Ugushyingo 2024 Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba, ikipe y’Ingabo izakina na Bugesera FC kuri Kigali Péle Stadium mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa kabiri wa shampiyona.

Tariki ya 7 Ukuboza uyu mwaka, APR FC izasura Rayon Sports muri Stade Amahoro guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa Gatatu wa shampiyona.

Tariki ya 11 Ukuboza 2024, ikipe y’Ingabo izakina na Kiyovu Sports Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri Kigali Péle Stadium mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa Kane wa shampiyona.

Ikipe y’Ingabo izasoza ibirarane, ikina na Musanze FC tariki ya 4 Mutarama 2025 Saa Cyenda z’amanywa mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa Karindwi wa shampiyona.

Nk’uko iyi ngengabihe ya shampiyona ibigaragaza, nta bwo izabangamira imikino y’ibirarane.

APR FC isigaranye imikino ine y’ibirarane
Ubuyobozi bwa APR FC, bwasabye abakinnyi kwibuka ikipe bakinira

UMUSEKE.RW

- Advertisement -