Ikigo Gishinzwe Imisoro n’Amahoro, Rwanda Revenue Authority, cyatangaje ko Intara y’Iburengerazuba, imisoro yinjiye uyu mwaka yikubye kabiri ugereranyije no mu myaka irindwi ishize.
Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ugushyingo 2024,Mu gikorwa cyo gushimira abasora bubahirije neza inshingano zabo muri iyi ntara.
Rwanda Revenue Authority ivuga ko mu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2017-2018 hakusanywijwe imisoro ingana 6,789,554,274 Frw . uyu munsi yikubye Kabiri, kuko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024, muri iyi ntara, hakusanyijwe imisoro ingana na 12,949,259,235 Frw.
Muri iki gikorwa,hagarutswe ku buryo intara zarushanyijwe mu byiciro by’imisoro yeguriwe uturere n’indi misoro yeguriwe Ubutegetsi bwite bwa Leta.
Intara y’Amajyaruguru uyu mwaka yinjije 44,73%, Intego yari kwinjiza 54,83%, ikagira 88,5%,yazamutseho 7,5%.
Intara y’iBurengerazuba yinjije 48,54%, yari yihaye intego yo kugera kuri 54,83%, ikagira ijanisha rya 88,5% izamukaho 2,7%.
Intara y’Amajyepfo yinjije 63,31% intego yari kwinjiza 71,01%,igira ijanisha rya 89,2% yazamutseho 2,2%.
Ni mugihe intara y’Iburasirazuba hinjije 48,37%,Ikaba yarifite intego ya 56,54% ifite ijanisha rya 85,5% yazamutseho 0,8%.
Nyiramugwera Colleta wo muri kompanyi ikorera mu murenge wa Nyange akarere ka Ngororero, bahawe igihembo cy’umusoresha watanze imisoro neza,yavuze ibanga bakoresheje.
- Advertisement -
Ati”Ibanga ni ugukoresha EBM neza tugatanga imisoro neza”
Umuyobozi w’Urwego rw’abikorera (PSF)mu Ntara y’Iburengerazuba,yavuze ko bashimishijwe n’uburyo intara yabo uyu mwaka yatanze imisoro. Ngo nubwo mu bacuruzi bagitangira imyumvire yabo yo gukoresha EBM yari hasi, bakomeza kugenda babiganiraho,intego yabo ni ukudasubira inyuma .
Ati”Biradushimishije cyane kuva kuri miliyari esheshatu ukagera kuri miliyari cumi n’ebyiri nta mpamvu yo gusubira inyuma.Haracyari imyumvire ikiri hasi y’abacuruzi bagitangira ku ikoreshwa rya EBM, dukomeza kugenda twuzuzanya tuyihanaho amakuru”.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert ,yibukije ko kudatanga umusoro bidindiza iterambere ry’igihugu,hari ingamba zafatiwe abatabyumva neza.
Ati”Kudatanga umusoro ni ugutema ishami wicayeho. Abaca iruhande batari bumva neza umusoro mu iterambere ry’igihugu, ni ugukomeza kubegera bibutswe ko ubagarukira”.
Komiseri Wungirije ushinzwe Serivise z’abasora n’itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin ,yavuze ko hari ibyakozwe bigamije koroshya kwishyura imisoro mu byiciro.
Yanaburiye abashaka kunyereza umusoro ko ikoranabuhanga ryerekana amakosa bakora.
Ati”Hari byinshi twagiye dukora kugira ngo tworoshye imirimo isora n’isoresha harimo uburyo bwo kwishyura ibirarane by’imisoro mu byiciro. Iyo uboye icyo cyemezo ubasha no gukomeza gupiganira amasoko ya Leta. Ikoranabuhanga ribasha kwerekana ushaka kunyereza imisoro”.
Mu mwaka 2024-2025,Intara y’Iburengeraziba ifite intego yo kuzinjiza imisoro yeguriwe inzego z’ibanze ku mpuzandengo ya 13.9%. Naho imisoro y’ubutegetsi bwite bwa Leta izinjiza 56.2%.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW / RUSIZI