UPDATES: Nduhungirehe ari i Goma gutangiza “Komisiyo ihuriyeho n’u Rwanda na Congo”

Mu mujyi wa Goma hategerejwe itangizwa rya Komisiyo “Reinforced Ad Hoc Verification Mecanism” ihuriweho n’abasirikare ba Congo, u Rwanda na Angola.

Uru rwego rwemejwe mu biganiro biheruka guhuza intasi z’u Rwanda n’iza Congo muri Angola, ndetse inemeranwaho na ba Manisitiri b’Ububanyi n’Amahanga mu biganiro bihuza u Rwanda na Congo muri Angola, bigamije gusubiza umubano mu buryo.

Amakuru aravuga ko i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru intumwa z’ibi bihugu bitatu zitegerejweyo kugira ngo iriya Komisiyo itangizwe ku mugaragaro.

Izaba ifite inshingano yo kugenzura ibijyanye no kumenya uko ibyumvikanyweho muri Angola byubahirizwa, ndetse n’uwaba wabirenzeho bigakurikiranwa n’iyo Komisiyo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ugushyingo, 2024 uruhande rwa Congo rwari rwafunze umupaka munini uruhuza n’u Rwanda, wa “GRANDE BARRIERE” amakuru yavugaga ko i Goma hateganyijwe “inama yatumye uwo mupaka ufungwa”.

Umunyamakuru uri i Goma aho iriya nama iri bubereye yabwiye UMUSEKE ko batemerewe kuyikurikirana ko ibera mu muhezo.

Turakomeza kubikurikirana….

Ubutasi bw’u Rwanda na RDC bwemeje ‘Operasiyo’ yo kurandura FDLR

- Advertisement -

Intuma z’u Rwanda na zo ziritabira iriya nama

UMUSEKE.RW